Guha akato ababana na HIV byaragabanutse

Urugaga Nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+), ruvuga ko akato mu Rwanda kataracika burundu ariko ngo intambwe igezweho yo kukarwanya irashimishije.

Byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bwa RRP+ bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Werurwe 2016, hari kandi n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye wita ku kurwanya SIDA (ONUSIDA), n’abandi bafite aho bahurira no kurwanya iki cyorezo.

Umuyobozi wa RRP+ avuga ko kurwanya akato n'ihezwa ari urugamba rutagomba guhagarara
Umuyobozi wa RRP+ avuga ko kurwanya akato n’ihezwa ari urugamba rutagomba guhagarara

Iki kiganiro kikaba cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abantu banyuranye kubera ibibazo bahuye na byo; aha bakaba bibanze ku ihezwa rikorerwa abafite agakoko gatera SIDA.

Umuyobozi wa RRP+, Uwayezu André, avuga ko uru rugaga rwagiyeho ahanini kubera iki kibazo cy’akato.

Yagize ati “Hashyizweho uru rugaga ngo tubone aho kuvugira kuko abafite Virusi itera SIDA mbere bahezwaga cyane, ariko ubu byaragabanutse kubera ko Leta yashyizeho amatageko ahana uwahaye akato undi. Uwahezwaga ubu abayeho nk’abandi Banyarwanda nubwo bitaraba 100%.”

Yakomeje avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri 2008, byagaragaye ko abafite Virusi itera SIDA bagerwagaho n’akato bageraga kuri 53% naho 72% ngo bagaragaje ko batazi ko hari amategeko abarengera.

Uwase Nadège ufite Virusi itera SIDA ubarizwa mu muryango w’urubyiruko rufite iki kibazo, Kigali Hope Association, avuga ko yigeze kwimwa ibyangombwa byo kumufasha gukomeza amashuri, kuko ngo bamenye ko afite iki kibazo.

Ibi ariko ngo ntibyamuciye intege. Ati “Sinacitse intege ahubwo byanyongereye imbaraga zo kwereka Abanyarwanda ko akato ari ikintu kibi, cyagera mu rubyiruko bikaba ibindi kuko ruhita rwiheba kandi ari rwo mbaraga z’igihugu.”

Intego ya ONUSIDA ngo ni uko akato n'ihezwa byaba byacitse burundu muri 2020
Intego ya ONUSIDA ngo ni uko akato n’ihezwa byaba byacitse burundu muri 2020

Umukozi wa ONUSIDA ushinzwe ubukangurambaga ku cyorezo cya SIDA, Ruturwa Dieudonné, avuga ko intego ari ukurandura burundu akato.

Ati ”Intego dufite ni uko mu mwaka wa 2020, akato n’ihezwa byaba bitakivugwa kuko bidufasha kugira ngo abantu bipimishe nta cyo bikanga. Abo bibaye ngombwa, bafate imiti ndetse n’abayitangiye bakomeze kuyifata neza.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yashyizweho na ONUSIDA igira iti "Mpagurukiye guca burundu ihezwa: "I stand for zero discrimination".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka