Gisagara: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku rwego rw’igihugu

“Depression” tugenekereje mu kinyarwanda byakwitwa “agahinda gakabije” ni kimwe mu bibazo uyu munsi bihangayikisjije ku isi, kuko ari indwara imaze kugera mu bantu benshi kandi ikanatera abantu kwiyambura ubuzima akenshi.

Ni muri urwo rwego hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, ku rwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe mu ntara y’amajyepfo, karere ka Gisagara.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe ubusanzwe wizihizwa ku itariki 10 Ukwakira ku isi hose, mu Rwanda wizihijwe tariki 19 Ukwakira, wizihirizwa mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara ahari ikigo cy’abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe kitwa Amizero y’Ubuzima.

Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, intara y’amajyepfo yafashe gahunda yo kumenya imiryango ibamo amakimbirane kugira ngo akemurwe kuko nayo aba mu bitera iyi ndwara; nk’uko byatangajwe na Alphonse Munyantwali, umuyobozi w’intara y’amajyepfo.

Bamwe mu bana bo mu kigo “Amizero y'Ubuzima” bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Bamwe mu bana bo mu kigo “Amizero y’Ubuzima” bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muri iyo ntara kandi bakomeje gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nabyo bishobora gutera iyi ndwara kandi ngo bagiye kongera imbaraga muri icyo gikorwa kubera ko minisitiri w’ubuzima yaje kwifatanya nabo kwizihiza uwo munsi.

Ku isi yose abantu bamaze gufatwa n’indwara ya depression babarirwa muri miliyoni 300 n’ibihumbi 500 naho abandi ibihumbi 850 bariyahura buri mwaka. Muri Afurika, abagera kuri 3% bamaze kuyandura; nk’uko byasobanuwe na Delanyo Dovlo uhagarariye Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda.

Yasobanuye ko bimwe mu bitera iyi ndwara harimo intambara, ihohoterwa n’ibiyobyabwenge ndetse anavuga ko ishobora kurwanywa abantu bitabira gukora imyitozo ngororangingo banirinda ibiyobyabwenge.

Abayobozi batandukanye bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Abayobozi batandukanye bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, yakanguriya abaturage b’akarerere ka Gisagara n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda iyi ndwara.

Yagize ati: “Iyi ndwara natwe iraduhangayikishije, kandi dufite abayirwaye kubera Jenoside yabaye mu Rwanda, kubera ihohoterwa rikorerwa abantu ndetse n’ibiyobyabwenge. Baturage ba Gisagara rero nimureke dufatanye turwanye iyi ndwara kuko bigaragara ko yica abantu kandi ikanasubiza inyuma ibikorwa by’iterambere”.

Abitabiriye ibi birori bataramiwe n’itorero Inyamibwa ryo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda hamwe n’umuhanzi Tom Close waririmbye indirimbo yahimbiye uyu munsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka