Gicumbi: Kandagirukarabe yagabanyije indwara zituruka ku mwanda
Uburyo bworoshye bwo kwirinda umwanda bwiswe “Kandagirukarabe” yagabanyije umwanda mu baturage bo mu karere ka Gicumbi. Icyo gikoresho giterekwa imbere y’ubwiherero ndetse n’imbere ya za resitora ugiye kwinjiramo wese akabanza gukaraba akoresheje amazi n’isabune.
Kayumba Emmanuel ushinze ubuzima mu karere ka Gicumbi avuga ko ubuyobozi bwashishikarije abaturage kugira Kandagirukarabe mu ngo n’ahandi ndetse ngo bazajya bagira n’igihe cyo kugenzura niba koko izo kandagirukarabe bazifite ndetse banazikoresha.

Kandagirukarabe kandi yanafashije impunzi zibarizwa mu nkambi ya Gihembe mu murenge wa Kageyo; nyuma yo gusobanukirwa akamaro k’icyo gikoresho isuku yiyongeyeho 15%.
Mu rwego rwo kwirinda umwanda bashyize Kandagirukarabe imbere y’ubwiherero ku buryo buri muntu yabifashe nk’ihame ko agomba gukaraba igihe cyose avuye mu musarani; nk’uko Nsengimana Jean ushinzwe impunzi abitangaza.

Abaturage nabo bemera ko kandagirukarabe yagize uruhare rukomeye mu kugabanya indwara zikomoka ku isuku nke kuko babatoje gukaraba mbere yo gufata ifunguro.
Nizeyumukiza Consolle atangaza ko benshi mu baturage bafite Kandagirukarabe ku bwiherero bwabo ku buryo nyuma yo kuvamo bahita bakara.

Avuga ko idahenze kuko umuntu wese ufite akajerekani ashobora kugira Kandagirukarabe mu rugo iwe kandi ntakigoye kirimo.
Asanga iyo agereranyije ubuzima bwe mbere yo gukoresha Kandagirukarabe naho atangiye kuyikoresha nta ndwara bakirwara zituruka ku mwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NI KANDAGIRUKARABE YONYINE GUSA NTATERAMBERE MUMUJYI WA GICUMBI RWOSE TUGETUVUGISHA UKURI