Gicumbi: Abanyeshuri barapimwa indwara y’igituntu

Mu karere ka Gicumbi hateguwe igikorwa cyo gupima indwara y’igituntu mu bigo by’amashuri y’isumbuye yose abarizwa muri ako karere kubera ko iyo ndwara ishobora kwandura ku buryo bworoheje mu gihe ubana, wirirwanna cyangwa w’igana n’umuntu uyirwaye.

Mu ikigo cy’amashuri cya Mwendo kiri mu murenge wa Muko niho icyo gikorwa cyatangiriye kandi abanyeshuri bishimiye icyo gikorwa.

Nibagwire Leoncia wishimiye inyigisho babahaye ku ndwara y’igituntu yagize ati “tugiye gukangurira n’abo tubana mu rugo kugira ngo nabo babashe kwipimisha ku bushake kuko twasanze ari byiza kumenya uko umuntu ahagaze”.

Yakomeje avuga ko aramutse asanze arwaye igituntu yakwihutira gufata imiti kugira ngo atanduza abandi.

Abanyeshuri barimo gupimwa .
Abanyeshuri barimo gupimwa .

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Mwendo, Nyandwi Thomas, yavuze ko bishimiye icyo gikorwa kuko muri icyo kigo hari hasanzwemo umunyeshuri umwe uzwiho ubwo burwayi ngo bishoboke ko hari abo ashobora kuba yaranduje batabizi.

Ati “ni byiza ko abanyeshuri bahawe n’inyigisho zijyanye no kwirinda ndetse n’ibimenyetso biranga uwanduye iyo ndwara, bikaba bituma iyo bageze iwabo babibwira abo basize bityo ubutumwa bukagera kuri bose”.

Abaganga bari baje gupima bo bavuga ko abanyeshuri bitabiriye kwipimisha ari benshi ugereranije n’ahandi.

Abanyeshuri bishimiye icyo gikorwa.
Abanyeshuri bishimiye icyo gikorwa.

Hariho ubwoko butandukanye bw’igituntu, nk’icyo mu maraso, mu magufa, mu gikororwa n’ahandi, ubu hakaba hari gupimwa icyandurira mu mwuka kikaba ari nacyo kibi cyane bitewe n’uko cyandurira mu mwuka, bakaba bagipima hifashishijwe igikororwa.

Igituntu ni indwara yica uyirwaye igihe atayivuje hakiri kare cyangwa ngo afate imiti neza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka