Gakenke: Umugabo amaranye imyaka 19 indwara yo kubyimba ukuguru kose

Umugabo witwa Nzabahungirahe Germain utuye mu Kagali ka Buheta, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke amaze imyaka 19 arwaye indwara yo kubyimba ukuguru kuva ku kirenge kugeza aho gatereye.

Nzabahingirahe w’imyaka 49 atangaza ko ubwo burwayi bwamufashe afite imyaka 30 nyuma yo gushaka umugore. Byatangiye akaguru kabyimba kandi kamurya kugeza ubwo katangiye guturika kubera amaraso ataratemberaga neza mu mitsi.

Uyu mugabo asobanura ko ako kaguru kamurya nk’urusenga kakamubuza no gusinzira ijoro ryose. Icyakora, arahatiriza akabasha kugenda urugendo rutari rurerure cyane; nk’uko abyivugira.

Mu myaka ibiri gusa, Nzabahingurahe yemeza ko yavuye ku biro 67 none akaba ageze ku biro 88. Akeka ko uwo mubyihuro ufite aho uhuriye n’uburwayi bwe nubwo yabibwiye abaganga ntibagire icyo bamumarira.

Asobanura ko nta kindi kintu cyatuma abyibuha ako kageni kuko nk’umuturage utishoboye afungura ibishyimbo n’ibijumba. Yagize ati: “nakagize ikibazo cy’umubyibuho ari uko ndya inyama n’amafiriti ariko nk’umuturage uri mu cyiciro cy’abatishoboye mbasha kubona ibijumba n’ibishyimbo. Rwose si byo byambyibushya.”

Nzabahungirahe akeka ko uburwayi bw'ukuguru ari bwo bumutera umubyibuho. Photo/N. Leonard
Nzabahungirahe akeka ko uburwayi bw’ukuguru ari bwo bumutera umubyibuho. Photo/N. Leonard

Nzabahingurahe ngo yagiye kwivuza ako kaguru mu bigo nderabuzima bitandukanye ndetse n’ibitaro Bikuru bya Nemba akoresheje amafaranga yagurishije imirima ye ibiri ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nzabahungirahe usanzwe mu cyiciro cy’abantu batishoboye, yaje kubona inkunga y’akarere ingana n’ibihumbi 150 mu mpera z’umwaka wa 2011 yamufashije kujya kwivuza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Ibizamini byakorewe mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Faycal bigaragaza ko afite ikibazo cy’imitsi yazibye.

Nzabahungirahe ugaragaga ko ababaye cyane kandi nta cyizere afite cyo gukira avuga ko amikoro make amubuza kuba yakwivuza hanze y’igihugu kuko ibisebe biri ku kuguru bishobora kubyara na kanseri mu gihe kiri imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

UWO MUTNU RWOSE MUKOMEZE MUTUGEZEHO AMAKURU YU UBUZIMA BW,TUMENYE NIBA HARI ICYO TWAMUFASHA.kANDI NKA ABANYAMAKURU IYI NKURU NI MUYISAKAZE BISAKUZE YITWEHO.aRABABAYE RWOSE.

mwenemzee yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

uyu muntu arababaye rwose, ariko bikanakomerera cyane atishoboye. Ubufasha namuha ni ubwo kumurangira abaganga bamufasha nubwo bamuhenda ariko bemera ko umurwayi yishyura amafaranga mu byiciro,ikindi ni uko bisaba kwivuza buri munsi bikaba byamusaba ahantu yacumbika kugeza igihe bamuhaye kirangiye.

ubwo buvuzi ni bushya mu rwanda ariko maze kubona bwarafashije abantu benshi bari bafite indwara zananiranye kwa muganga w’ikizungu.

abo ni abavura bakoresheje reflexiology, massage, n’imiti iva mu bimera bitandukanye, n’imirire.

abonye ubufasha yajya ku Gisozi, hafi na ULK , UKATIRA AHO BITA KURI CAFE DE GISOZI> GUSUZUMA NI 5000 FRW.

YAJYAYO BAKAMUSUZUMA AKANAMENYA KOKO NIBA HARI ICYO BAMUFASHA ( BAVUGISHA UKURI) KANDI AMAFARANGA BAGUCIYE , IYO ICYO GIHE KIRANGIYE UDAKIZE NTA YANDI BAGUCA BARAKUVURA KUGEZA UKIZE CYANGWA BABONYE BIBANANIYE. TEL ZABO NI 0722666832. MWIFURIJE AMAHIRWE YO KUBONA UBUFASHA NO KUMWIFURIZA KUZAKIRA NTA KIDASHOBOKA HAMWE N’iMANA.

savelife yanditse ku itariki ya: 2-11-2012  →  Musubize

ABAMUZI SE BAMUMARIYE, KWELI UMUNTU AJYE APFA KUKO ATISHOBOYE? AKA NI AKARENGANE. NIYO BURI MUTURAGE W’AKARERE UMWE YATANGA 100 FRW, UWO MUNTU NTIYAKWIVUZA? NUKURI BANYARWANDA MUGIRE UMUTIMA UTABARA

kagaba yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

ABAMUZI SE BAMUMARIYE, KWELI UMUNTU AJYE APFA KUKO ATISHOBOYE? AKA NI AKARENGANE. NIYO BURI MUTURAGE W’AKARERE UMWE YATANGA 100 FRW, UWO MUNTU NTIYAKWIVUZA? NUKURI BANYARWANDA MUGIRE UMUTIMA UTABARA

kagaba yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Igitekerezo cyanje, nibaza nti uwo mupapa nta bwishyingizi bwamuganga afite, niba atabufite se apfe abantu bamureba? Nta ho se ibigondera bu zima byamufasha agakira hanyuma akazashyaka icyakora nyuma.we ubwe yabyivuhiye ko atishoboye kandiko yagurishije uturima yarafite nonese bashaka kugirango akoreki ntiyashobora gukora .Ariko ubutwari bwabasogokuruza bahoranye bafashyanya bwarigitiyehee?

nje banyita shyaka yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

NIBA HARI UWUZI UYU MUGABO YAMUBWIRA AKANTEREFONA KURI O788441996/0722441996 NKAMUHA UMUTI KANDI AGAKIRA RWOSE.KUKI ABANTU BAGOMBA GUPFA GUTYA KANDI DUHARI NGO TUBAFASHE!!!NDATEGEREJE.

TATU yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Iyi ni kanseri kabisa.Imana yarebye inzira ibinyuzamo uyu muntu akabona ubuvuzi koko!!

Mico yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka