Uwambaye Esperance, nyirakuru w’uwo mwana avuga ko yavutse ari uruhinja ruto nk’abandi bana ariko amaze kugeza ku mezi atatu yatangiye kubyibuha ku buryo mu mezi arindwi nyina atari agishobora kumuheka.
Ubonye umubyibuho wa Muhimpundu wakeka ko ukomoka ku kurya ibitera umubyibuho nyamara afata amafungo asanzwe yo mu mu muryango wo mu cyaro arimo ahanini ibijumba, ibishyimbo rimwe na rimwe agafata umuceri n’inyama byabonetse kuko akomoka mu muryango ugaragara ko utishoboye.
Nyirakuru yabisobanuye muri aya magambo: “Ibyo arya ni byo turya. Turya ibishyimbo n’ibijumba n’agatoki twakabonye, n’akanyama twakabona rimwe mu mwaka, twabona n’agaceri tukakarya. Nta kindi turya.”
Umwana ufite imyaka 10 ubusanzwe yagombwe kuba afite nibura ibiro biri hagati ya 34 na 37; nk’uko abahanga mu buzima babivuga.
Muhimpundu afite uburebure bwa metero 1.40, mu nda he hangana n’indeshyo ye. Kubera umubyibuho, ahagarara yegamye ku kintu yashaka kwicara na bwo akifashisha ikintu kiri hafi kugira ngo abishobore.

Uwo mubyibuho wamugizeho ingaruka mu myigire ye kuko yahagaritse kwiga nyuma yo kurangiza umwaka wa mbere w’amashuri abanza kubera ko atabashaga kwijyana ku ishuri kandi ngo yagerayo agatangira gusinzira.
Muhimpundu uvuga bimugoye kandi amagambo make akanyuzamo akaniha atangaza ko igihe cyose mu nda hamurya cyane cyane amaze kurya. Ku bw’amahirwe, ntakunda kurwaragurika ukurikije ingano ye.
Ngo ikintu cyamushimisha mu buzima bwe ni ukunanuka maze akabasha gukina nk’abandi bana, agasubira ku ishuri ndetse agafasha ababyeyi imirimo yo mu rugo dore ko nta kintu ashobora gukora na kimwe kubera kutiterura.
Kankundiye Epiphanie, umubyeyi we asobanura ko bagerageje kuvuza Muhimpundu akiri umwana muto ku Bitaro Bikuru bya Ruli ariko kwa muganga bamubwira ko ntacyo bamumarira. Ngo ibyo byamuciye intege zo kumujyana kumuvuriza ahandi nubwo n’ubushobozi na bwo ari nta bwo.
Ubusanzwe umubyibuho ukabije uboneka mu bihugu byateye imbere kubera gufungura ibiryo bikungahaye ku bitera kubyibuha mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira ikibazo cy’imirire mibi inatera bwaki kuko bafata ibiryo bidafite intungamibiri zihagije.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
rata humura nzaza kurambagiza kko umezeneza peeeeeeeeeeee
uwo muntu arakabije peeeeeee niko nanjye nanganaga
yebabaweeeeh!buriyase kwishuri yigagaho bamubonerega intebe yicazaho ibiro ijana ntivunike koko?
Njyewe mbona nka Executif w,umurenge uriya mwana ,abarirwamo,adakwiye kujya,Ahig,ibyazakora,ataracyemur,ikibazo gitey,agahinda,cy,uriya mwana.nonese ,iyarebye,abona,uririya mubyibuho,ar,uw,umunezero?Tujye tuvugish,ukuli wambwir,ute kugiye mumihigo yokubak,imihanda,nokuzamur,imibereho myiza y,abaturage,ufite mumurenge umurwayi umeze kuriya.ahubwo ntiwahiga,kumuvuza,kugez,igih,azakirira,ibind,ukab,ubishyize kuruhande.simbony,ibitaro,yabashije kugeramo,bikomeye,ir,ibya Ruli?ntabajya kwivuza n,Iburayi?please nk,uwomwana Nyakubahwa Presidant naramuka ,asuye akokarere,Akamubona azavugakw,aho ahafit,abayobozi bibanze?cyangw,azabona kw,ari za Balinga.
nyabunaga mwatabaye. uyu mwana afit ikibazo gikomeye.mwegere abayobozi
Nimutabare rwose ibntu nkibi biba bidasanzwe mubitabareze.Uyu mwana akwiriye ubufasha byihutirwa kuko uyu si umubyibuho usanzwe.Afite indwara iri kubimutera.
ajyanya amazi ashyushye atarimo ikintu nakimwe,ndeste agerekeho amajyani ya green tea nabwo ntashyiremo isukari
Akeneye kujyanwa muri King Faisal Hospital kugirango akorerwe ibizamini byose. Ubuyobozi bumwegereye bwagombye gufasha uwo muryango kugirango batabare uwo mwana kuko afite ikibazo gikomeye
Birababaje, uyu mwana akeneye ubufasha akajya no kwivuriza hanze bakareba ko haricyo byatanga
uyu mwana ateye agahinda kabisa akeneye ubufasha akajyanwa kwa mu ganga
Ese koko umwana nk’uyu nta hantu yavurirwa mu gihugu? Rwose ndabona iwabo batifashije Abanyarwanda twari dukwiriye kugira umutima ufasha tukagira icyo dukora.Murakoze!
bene uyu mwana bazegere ibitaro bikomeye ahari abadocteri binzobere bamugire inama kuko birashoboka ko bagira icyo bamumarira.ibi bigaragara ko hari ikibazo cg indi ndwara mu mubiri bibimutera.