Gakenke: Amaranye imyaka 25 indwara yamuyobeye ndetse inayobera abaganga

Mfurazibaho Gaetan w’imyaka 58 utuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke amaze imyaka 25 arwaye indwara arwaye yatumye abyimba mu ijosi ku buryo ryenda kungana n’umutwe.

Iyi ndwara ngo ijya kumufata mu mwaka w’i 1987 yatewe n’akabyimba gatoya yita “ishaza” kamufashe mu ijosi ku ruhande rw’ibumoso. Nyuma, haje kuza akandi ku ruhande rw’iburyo.

Mfurazibaho usanzwe ari umurezi mu mashuri abanza avuga ko yatujyanye kwa muganga mu Ruhengeri maze baratubaga.

Kuva icyo gihe, ntabwo twakize ahubwo yatangiye kubyimba mu ijosi. Uko iminsi igenda ni ko rigenda rirushaho kubyimba.

Mfurazibaho biramugora guhindukira kubera iyi ndwara. Photo/N. Leonard
Mfurazibaho biramugora guhindukira kubera iyi ndwara. Photo/N. Leonard

Uyu mugabo agira ikibazo cyo guhumeka kenshi na kenshi nijoro cyangwa azamutse ahantu haterera. Ikindi, yirinda kunywa inzoga zipfundikiye ndetse n’imitobe uretse Fanta kuko na byo bimutera ikibazo cyo gusemeka.

Mfurazibaho usanga bimugora guhindukira cyangwa kureba hasi ndetse no hejuru, atangaza ko yagiye no kwivuriza ku Bitaro Bikuru bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, ubwo hari haje abaganga b’inzobere b’Abanyamerika bamufata ibizamini babijyana iwabo ngo babura indwara arwaye.

Ngo abantu bamubwira ko agiye kwivuriza mu gihugu cya Kenya bashobora kumubaga agakira ariko afite ikibazo cy’amikoro yo kujyayo.

Iyi ndwara yamuyobeye kandi ikayobera abaganga ba kizungu, ngo nta muntu wundi wayirwaye mu muryango we. Ibi bituma akeka ko ari amarozi ariko nanone akabura gihamya kuko nta we akeka ko yamuroze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yooo nahabagiraneza kugirango ajye mumavuriro akomeye

Felicien yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Yooo! Imana yonyine niyo yamutabara.ariko abantu bagira umutima wakibyeyi bafatanyije bamutere inkunga.

Kazungu james yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Yo!IManizomufasha Ni gustave ndi RDC

Gustave yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Uwo murwayi akwiye ubufasha kdi abanyarwanda tumenyereye gufashanya, duteranye buri wese uko yifite Imana izatwitura.

KAYIHURA J, M,V yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka