Dore uko wakwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero cya 80%

Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:

Uburyo bwa mbere ni ukwirinda ikintu cyose cyatokoza ijisho. Dr Nzabamwita atanga urugero rwo kwirinda kujya ahantu hari imikungugu ishobora kujya mu maso, umuntu akirinda kujya ahantu hari imyotsi ihumanya ikirere ndetse n’imyotsi isanzwe.

Igihe umuntu ari ahantu hari ibintu bishobora kumutokoza hashobora no kumutera ibyago byo kurwara amaso, ni byiza ko yambara indorerwamo zimurinda iyi myanda ko yinjira mu maso ndetse n’ikintu cyakoramo ijisho rigakomereka.

Dr Nzabamwita avuga ko umwotsi w’inkwi, umwotsi w’imodoka, umuyaga urimo imikungugu ndetse n’imicanga byakwirindwa hakoreshejwe indorerwamo zitari iz’amaso.

Uyu muganga avuga ko hari izindi ndwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete zitera uburwayi bw’amaso ndetse n’ubuhumyi iyo umurwayi ativuje neza, hakaba hashobora kuzamo ishaza.

Ati “Birashoboka ko wakwirinda indwara y’umuvuduko ndetse n’indwara ya Diyabete, ukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda ibintu byaguhangayikisha byose ndetse n’indi mpamvu yatuma ugira izi ndwara kuko ziri mu biteza ibyago byo kurwara amaso ndetse rimwe na rimwe akagira uburwayi bw’ishaza”.

Abantu bari munsi y’imyaka 40 bagirwa inama yo kugana ikigo nderabuzima byibura rimwe mu myaka ibiri kugira ngo bisuzumishe uburwayi bw’amaso. Abafite indwara zidakira bo basabwa kwisuzumisha kenshi gashoboka uko bageze kwa muganga kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo bw’amaso buhagaze.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda umuntu umwe ku ijana (1%) mu bafite hejuru y’imyaka 50 bahumye bitewe n’ impamvu zashoboraga kwirindwa.

Imibare ya Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abivuza indwara z’amaso wazamutse ku kigero cya 45% hagati y’umwaka wa 2017 na 2020, wavuye ku bantu 512,321 ugera ku 743,399.

Dr Nzabamwita agira inama abafite ibibazo by’amaso kugana abaganga kuko ku bigo nderabuzima hari serivise zivura amaso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

None Amazon ariko imihote (inyuma) yo aterwa Niki avurwa gute?muzatubarize.

Nshutinziza yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Birunvikana

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Jewe amaso yanje ambabaza binyuze mubitugu imisonga hamwe mumutwe udakira mpumirije ndazungurirwa kbx munfashe

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Nibyo kuyirinda birashoboka ese abamaze kumva bayarwaye kdi yakira ute

Done yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Rinete zirinda imyanda mumaso iyo uzimenyereje kuzambara bikurizamo inrwara yamaso bikarangira abaganga bagutegetse kwambara Rinete zamaso ibyiza sukwirinda kuruta kwambara Rinete zirinda imyanda Iyo umenyereye kwambara Rinete izarizozose iyo uzikuyemo ntago ureba neza ?

Hakizimana emmanueli yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka