Coronavirus: RBC iraburira abakoresha uturindantoki n’udupfukamunwa

Mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mijyi, hari kugaragara abantu bambaye udupfukamunwa (Masks) n’uturindantoki (gants), aho bavuga ko bari kubikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gitera indwara ya Covid-19, ihangayikishije ibihugu by’isi n’u Rwanda rurimo.

Uwitwa Mukamanzi Yvonne waganiriye na Kigali Today wo mu Mujyi wa Musanze, akaba ari na ho acururiza ibiribwa, yari yambaye uturindantoki agira ati “Utu turindantoki natwambaye ngira ngo nirinde umuntu ushobora kuza guhaha, akaba yankora mu ntoki mu gihe ampa amafaranga, tubasha no kundinda kwanduzwa n’ibicuruzwa byakorakoweho n’umuguzi ushobora kuza yaranduye iyi virusi. Ku munsi biri kunsaba kugura muri farumasi uturindantoki dutandatu two guhinduranya muri ubwo buryo”.

Undi witwa Dusengimana David, avuga ko kwambara agapfukamunwa bimurinda guhumeka umwuka w’abo ahura na bo mu gihe atizeye ko ari bazima.

Yagize ati “Aka gapfukamunwa nkambaye ngira ngo kandinde guhumeka umwuka w’umuntu uwo ari we wese mu gihe twahura tukaganira nyamara ashobora kuba yaranduye Coronavirus”.

Nubwo bimeze gutya ariko, Julien Mahoro Niyingabira, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko atari ngombwa kwambara uturindantoki n’udupfukamunwa mu gihe umuntu ari muzima, kuko ku rutonde rw’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ku kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ntaho biri.

Yagize ati “Mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni, kandi bigakorwa umwanya uhagije inshuro nyinshi cyangwa gukoresha imiti yabugenewe yica imyanda umuntu asukura mu ntoki, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, kwirinda ingendo zitihutirwa, kwirinda gusuhuzanya no gukorakoranaho. Ubu ni bwo buryo bwizewe dushishikariza abantu uyu munsi”.

Yongeraho ko Abagirwa inama yo kwambara udupfukamunwa twabugenewe ari abafite bimwe mu bimenyetso by’iyi virus nko kwitsamura cyangwa gukorora n’abarwaye iyi ndwara, kuko birinda kuba yakwirakwira mu bantu benshi.

Ikindi ni uko n’uburyo bwo kudukoresha na bwo bufite amabwiria abugenga n’igihe ntarengwa nibura cy’amasaha atarenga atatu umuntu ayambaye.

Ati “Ku birebana n’uturindantoki two tunabangamiye ingamba dushishikaria abantu zo gukaraba intoki, kuko usanga hari abazambara umunsi wose batitaye ku gukaraba intoki. Aha ho tunibutsa ko nubwo yaba azambaye yakoze kuri iyo virus ashobora kwiyanduza mu gihe yikoze mu maso, amazuru cyangwa mu kanwa; cyangwa na we ubwe akaba yakwanduza abandi mu buryo bworoshye.

Twakongera gushishikariza abantu kudafata utu dukoresho twombi nk’uburyo bwo kwirinda Coronavirus, ahubwo bakitabira ya mabwiriza twavuze haruguru, ari nako birinda kujya ahari abantu benshi bituma begerana”.

Gusa nanone avuga ko nta mabwiriza ahari akumira gukoresha udupfukamunwa n’uturindantoki, ariko akibutsa Abanyarwanda ko kubera ko ibi ari ibikoresho ahanini bikoreshwa kwa muganga, bifite amabwiriza abigenga mu buryo bwo kutwambara cyangwa kudukuramo.

Ubikora atayubahirije bishobora kumukururira ibyago byo kwandura iyi virus mu gihe amatembabuzi y’uwamaze kuyandura aguye kuri ako gakoresho, noneho na we akaba yakwikora kuri bya bice by’umubiri yanduriramo.

Ubu bwoko bushya bwa virusi ya Coronavirus bwitwa Covid-19 yica abantu bari hagati ya 2% na 3% by’abayanduye, by’umwihariko ikibasira cyane abari mu kigero kiri hejuru y’imyaka 60 y’amavuko, cyane cyane bafite ibibazo by’indwara baba basanganywe zirimo n’izidakira, hakiyongeraho no kuba baba baratangiye kugira intege nke z’umubiri.

Ikaba yandura iturutse mu matembabuzi y’umuntu uyirwaye mu gihe akoroye cyangwa yitsamuye, noneho udutonyanga duturuka mu macandwe tukaba twajya ku kintu cyangwa umuntu, igihe yikoze mu maso, mu mazuru, cyangwa mu kanwa akaba ayanduye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Why are we not more angry about what?s really going on!? Insanity reigns while common sense has gone out the window...the government is not the frickin saviour and here we are trusting in them, which of course is ideal for them....they would love nothing more a mass of people depending on them more and more and not questioning anything...what a shit show...you know when you listen to a story that doesn?t add up because you?re not being told the whole story??? That?s what should concern you

Lionel yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ikibazo ni uko abantu bose bigize abakangurambaga bo kurwanya Corona Virus! Abahigi benshi bayobya impigi!! Nimureke inzego zibishinzwe ( ndavuga inzego z’ubuzima n’inzego zishinzwe umutekano n’abantu bahuguwe kuri ubu burwayi bushya bwabaye icyorezo kidasanzwe) abe arizo zidusobanurira ibyo gukora kugirango twirinde. Nimubivanga na panique iri mu bantu n’ibihuha biri kwiruka ku mbuga nkoranyambaga murarushaho gukwirakwiza ubukana bw’iki cyorezo. Nta communauté ibaho itagira amabwiriza kandi aya mabwiriza ntashyirwaho n’abantu bose ngo atangwe na buri wese bikorwa n’inzego zibifitiye ubushobozi n’ububasha. Njye niko byumva, kugira gahunda ni ngombwa murakoze.

Mug yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Mwigire kubihugu byabashije kuyigagarika aho yarigeze aho bikomeye! Iyi ndwara utaragaragaza ibimenyetso ari mubayanduza, kuba utazi ko urwaye utambaye mask 😷 ukitsamura nko muri bus ubwo wakwibaza abandi bantu uba wanduje? Nibura iyo bajya kuba bambaye mask 😷 nabo, byashoboka ko itabinjira mukanwa ahubwo cg mu mazuru, nubwo no mumaso bishoboka utambaye lunette ariko gusigara inyuma kuri mask biruta kutanfdura ! Mask zirahindurwa kandi hari ni ziri reusable ( zozwa zikongera zigakoreshwa) amabwiriza navugururwe mwigira kubandi, iyi virus nishya kuri bose ntago hakora ubwirinzi busanzwe bwanditse mubitabo ahubwo by experience ( kwigira kubandi). Stay safe

Dan yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ese niba muganga akoresha mask yirinda,kuki abandi bo batayikoresha birinda ?!!! Niba ministry y’ubuzima yo ubwayo yivugira ko umuntu ashobora kwanduza iyi virus ataratangira kugaragaza ibimenyetso,ubwo uyu muntu yatangira gukoresha mask atamaze kwandiza benshi ?!!! Abarwayi b’iyi virus bose banyura ku kibuga cy’indege bafite ubwandu ariko ntibabashe ku bimenya kuko ntabimenyetso bagaragaza bakabareka bakinjira mu gihugu bakanduza abanyarwanda.Njye ndabona abanyarwa dukwiye kwirinda aba bantu twambara masks kugirango twirinde abantu banyura ku mipaka(kanombe) kuko aribo batuzanira iyi kabutindi.

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Niko se mwa bantu mwe,umurwayi niwe wirinda cg umuntu utarwara niwe ugomba kwirinda?mwaretse kutugira injiji koko ahubwo mukatubwoza ukuri ko masks ntazihari ziduhagije.
Ubu mbese abanyaburayi naba chinois bazambaye nabaswa?
Corona se ko muvuga ngo iba no mumwuka nigute muvuga ko kwambara masks atari ngombwa??murivuguruza

Bebe yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ibyo uvuga niko kuri rwose , hirinda umuzima twiwakwirinda waramaze kwandu !

sano yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka