Coronavirus: Indwara ubundi ifata mu myanya y’ubuhumekero ihurira he no gukaraba intoki?

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi, ibihugu binyuranye aho kitaragera birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zo gukumira ko cyahagera.

Abagura amatike kuri Horizon Express bashyiriweho kandagira ukarabe
Abagura amatike kuri Horizon Express bashyiriweho kandagira ukarabe

Muri izo ngamba harimo gushishikariza abaturage gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa se bagakoresha imiti isukura intoki (hand sanitizers), kwirinda gusuhuzanya abantu bahana ibiganza cyangwa se bahoberana, n’izindi.
Nyamara ariko nubwo gukaraba intoki ari imwe mu ngamba z’ibanze mu kwirinda coronavirus, hari bamwe batazi impamvu mu kuyirinda bisaba gukaraba intoki.

Dr. Otto Niyonsenga, uvura indwara zo mu mubiri imbere ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), abasubiza agira ati “Uyifite ayanduza abandi iyo akoroye cyangwa yitsamuye, hakaba uducandwe duhumekwa cyangwa tumirwa n’abamwegereye. Hari n’uwitsamura, cyangwa ukorora agashyiraho ikiganza ndetse n’uwimyiza intoki. Icyo gihe virusi ziguma kuri cya kiganza”.

Coronavirus kandi ngo igaragara no mu musarane w’uyirwaye, iyo uyifite agiye kwituma, mu kwihanagura hakagira umusigara ku ntoki.

Izi virusi zo mu ntoki, iyo uzifite atazikarabye ngo ziveho, azisiga mu kiganza cy’uwo asuhuje. Kandi ngo umuntu wakiriye iyi virusi mu ntoki ntahita ayandura, ahubwo ayandura iyo yikoze ku munwa cyangwa ku mazuru.

Uyu mukecuru ngo iyo agiye kwinjira ahari abantu benshi abanza gukaraba intoki kuko bamubwiye ko corona virus iterwa n'umwanda
Uyu mukecuru ngo iyo agiye kwinjira ahari abantu benshi abanza gukaraba intoki kuko bamubwiye ko corona virus iterwa n’umwanda

Ni na yo mpamvu abantu basabwa kudahana ibiganza igihe basuhuzanya ndetse no gukaraba intoki. Ni ukugira ngo mu gihe wasuhuje umuntu akayigusiga ku ntoki, ipfe itarakwanduza, cyangwa mu gihe uyifite mu ntoki, utayihereza abandi baza kuyandura igihe bikoze ku munwa cyangwa ku mazuru.

Jean Népomuscène Ntawurushimana, ushinzwe inozabubanyi kuri CHUB, ashishikariza abantu bose gutora umuco wo gukaraba intoki kenshi, kuko birinda n’izindi ndwara nyinshi.

Avuga kandi ko atari ngombwa gushaka alukolo ihenze kuko n’isabune ubwayo hamwe n’amazi meza byica za mikorobe.

Ati “Isabune yifitemo ubushobozi bwo kwica mikorobe zitera indwara zinyuranye n’inzoka, za virusi zitera inkorora zisanzwe, ama anjine, cyangwa impiswi”.

Ntawurushimana anavuga ko ari byiza guhanaguza telefone agatambaro gatose buhoro kanasizwe isabune n’ahandi hakorwa n’abantu benshi nko ku miryango. Ibi byose bifasha mu kwirinda kwandura indwara binyuje mu biganza.

Hari ababanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu isko
Hari ababanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu isko

Muri iyi minsi, ugiye kwinjira ahantu hagera abantu benshi mu Karere ka Huye ahasanga kandaga urukarabe zirimo amazi cyangwa alukolo (alcool) byo kwisukura intoki.

Iyi ni ingamba yafashwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ubu kiri kuvugwa hirya no hino ku isi.

Nko muri gare ya Huye, nubwo mu marembo hashyizwe kandagira ukarabe irimo amazi hamwe n’isabune, kugira ngo abahinjira bajye bakaraba intoki mbere yo kuyinjiramo, no mu maduka arimo imbere hari aho uzisanga.

Hamwe muri ho ni ahakorera kampanyi itwara abagenzi yitwa Horizon express. Aha hari kandagira ukarabe ku muryango w’ahagurirwa amatike, ariko no ku meza y’ahagurirwa amatike hari uducupa turimo alukolo yo kwisukura intoki.

Iyi alukolo ngo yifashishwa iyo abagenzi babaye benshi, ntibabashe gukarabira ku muryango bose.

Jean Bosco Bigirimana, umuyobozi wungirije wa Horizon express, asaba ababagana kutibagirwa kwisukura intoki mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Agira ati “Abatugana buri munsi turabasaba kubanza gukaraba, mbere yo kwaka serivisi, kuko ari bumwe mu buryo bwo kwirinda iriya ndwara”.

Umubyeyi ucururiza amata mu Mujyi i Huye, na we yashyize ku muryango kandagira ukarabe, ariko na none ugiye kumwishyura abanza kumuha alukolo yo kwisukura intoki.

Agira ati “Nabyumviye kuri radiyo mpita niyemeza kugura ibikoresho bya ngombwa. Iyi ndwara ifite ubukana butoroshye. Uko yageze ahandi ni ko natwe yatugeraho. Rero dufate ingamba”.

Kandagira ukarabe ziri n’ahandi hantu hatandukanye hagendwa n’abantu benshi nko kwa muganga no ku isoko. Kwa muganga ntawe uhinjira atabanje kwisukura intoki.

Icyakora ku isoko, nubwo kandagira ukarabe ziri mu marembo yose, hari ababanza kwisukura intoki mbere yo kwinjira hakaba n’abatabyitaho.

Muri rusange, ababanza gusukura intoki bashima kandagira ukarabe bashyiriweho.

Ku marembo y'isoko rya Huye, hari abitambukira batabanje gukaraba
Ku marembo y’isoko rya Huye, hari abitambukira batabanje gukaraba

Umugenzi umwe muri gare ya Huye yagize ati “Atari no kwirinda icyo cyorezo cyaje, amazi agumyeho byadufasha no kwirinda indwara zitandukaye. Biradufashije kuko hari igihe waburaga n’uko ukaraba intoki bibaye ngombwa”.

Umukecuru umwe abajijwe impamvu abanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira kwa muganga, yagize ati “Numva ngo hateye indwara yitwa coronavirus. Ngo iyo umuntu aramukanyije n’undi, afite umwanda, arayimwanduza. Ni yo mpamvu mbanza gukaraba”.

Yunzemo ati “N’ahandi hose dusigaye twinjira tubanza gukaraba, haba kuri sacco, haba ku murenge, n’ahandi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifuzako mubwira icyo avuga abyivugira

Alice yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka