Coronavirus: Abanyarwanda basabwe gusubika ingendo zo mu Bushinwa zitihutirwa

Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda gusubika ingendo zitari ngombwa zerekeza mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa, nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cya Coronavirus, bigatangira no kuvugwa ko cyaba cyageze mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET) ryasohotse kuwa kabiri, rirasaba Abanyarwanda guhagarika ingendo zitihutirwa bagiriraga mu Bushinwa, kubera ko hagaragaye icyorezo cya Virus ya Corona (Coronavirus).

Iryo tangazo rigira riti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane irahamagarira Abanyarwanda kugabanya ingendo zitihutirwa zerekeza mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa kubera icyorezo gishya cya coronavirus.

Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’Ubuzima, iri gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) mu kongerera ubushobozi abashinzwe ubuvuzi mu gupima no kwita ku baba bagaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara.

Turakomeza gukurikiranira hafi amakuru arebana n’icyo cyorezo ndetse tunakomeze gutanga inama ku byerekeye ingendo zerekeza mu Bushinwa”.

Abanyarwanda benshi bakoresha twitter bakomeje gusaba Leta y’u Rwanda ko yavana Abanyarwanda mu Bushinwa, cyane cyane abanyeshuri bivugwa ko biga mu ntara yagaragayemo icyo cyorezo.

Amashusho yatangajwe n’uwitwa Oscar Mizero, agaragaza umunyeshuri w’Umunyarwanda utaramenyekanye umwirondoro ari mu gace ka Wuhan, atembera ku muhanda yambaye agapfukamunwa na furari apfutse umunwa n’amazuru, bigaragaza ko yari muri iyo ntara.

Asubiza ku bujyanama bwa MINAFET, Mizero yagize ati “Mu gace coronavirus yagaragayemo mu Bushinwa, hari abanyeshuri b’Abanyarwanda bigayo, kandi bagaragaje ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo kubera icyo kibazo. Nta cyakorwa, bakavanwa muri iyo ntara bakemererwa kwiga ahandi hantu”?

Muri ayo mashusho, hagaragaramo umusore w’umunyeshuri ugaragara ahumeka cyane ari kugenda mu muhanda utarimo abandi bantu, avuga ko ari kwihuta ngo ashake aho agura ibyo kurya kuko ababimuzaniraga bataje.

Uwo musore agira ati “Ibyo kurya byanshiranye, ngomba kujya hanze kubishaka ariko hano icyorezo kimeze nabi.Nambaye agapfukamunwa ndenzaho na furari. Ndumva mfite ubwoba.Ngiye guhaha ibyo nza kubika hano ku ishuri. Nta muntu uri hanze.Abantu bose bari mu nzu. Ikibazo kirakomeye. Ubushinwa bukeneye amasengesho”.

Mu bundi butumwa bwanyujijwe kuri twitter n’uwitwa @GomezMarshall2, uba mu Bushinwa, yasabye Leta y’u Rwanda gukura Abanyarwanda muri Wuhan nk’uko ibindi bihugu biri kubikora.

Yagize ati “Ubuyapani, Ubufaransa, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu, byohereje indege zabyo gukura abenegihugu babyo muri Wuhan nyuma y’uko iyo virus igaragaye. None rero rwose, Leta y’u Rwanda mukore nka bo. Mureke tuzane abacu mu rugo tubatabare. Dufiteyo imiryango n’inshuro. Murakoze”.

Ubwoba mu karere

U Rwanda rwatanze ubujyanama ku ngendo, nyuma y’umunsi umwe bivuzwe ko hari umuntu waba yanduye icyorezo cya coronavirus mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Ni nyuma y’uko hari umunyeshuri wageze muri Kenya avuye mu Bushinwa kuwa kabiri, agahita ashyirwa mu kato kuko yagaragazaga ibimenyetso bya coronavirus.

Kenya Airways ari nay o yatwaye uwo munyeshuri, ivuga ko icyemezo cyo kumushyira mu kato cyafashwe n’inzego z’ubuzima, agahita ajyanwa mu bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH).

Bikekwa ko uwo munyeshuri yaba yaranduye icyo cyorezo, bivugwa ko ubu kimaze guhitana abantu 130 mu Bushinwa, naho abarenga 6000 bamaze kucyandura.

Ubuyobozi bwa Kenya buvuga ko uwo munyeshuri yemerewe kugenda n’inzego z’ubuzima zo mu Bushinwa, ku kibuga cy’indege cya Guangzhou, ariko akigera ku kibuga cy’indege kitiriwe Jomo Kenyatta, hagafatwa umwanzuro wo kumushyira mu kato, kuko yagaragazaga ibimenyetso bya coronavirus.

Uwo munyeshuri utaratangazwa amazina, ubu ari gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane niba koko yaba yaranduye icyo cyorezo kica.

Abahanga baratinya ko iki cyorezo cyaba cyaramaze kwinjira ku mugabane wa Afurika, bitewe n’ingendo nyinshi zikorwa hagati y’Ubushinwa n’uyu mugabane, bakavuga ko Afurika itabasha guhangana n’iki cyorezo cyananiye Ubushinwa na OMS, bitewe n’ubukana bwacyo.
Ikigo cya USA gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo cyatangaje ko virus ya corona ishobora kurenga Ubushinwa ikagera no mu bindi bihugu, haramutse hatabayeho kwirinda.

Ibihugu bifite ibyago byinshi byo kugeramo iyo virus ni Ethiopia, Afurika y’Epfo na Nigeria.

OMS ivuga ko tariki ya 31 Ukuboza 2019, yamenyeshejwe ko mu Mujyi wa Wuhan no mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa hari umusonga, ariko mu gupima bakaza gusanga ari indwara itazwi, ari na byo byazamuye impagarara, kuko iyo virus ari nshya, OMS itabasha kumenya uko yandura.

OMS igira iti “Ku itariki ya 07 Mutarama, inzego z’ubuyobozi mu Bushinwa zatangaje ko hagaragaye virusi nshya. Iyo ni coronavirus, ari rwo ruhurirane rwa za virus. Iyo virus nshya yabaye ihawe izina rya ‘2019-nCoV”.

OMS ivuga ko kuva yamenyeshwa iby’iyo virus, yahise itangira gukorana n’ubuyobozi bw’Ubushinwa ndetse n’inzobere zo ku isi, mu kwiga kuri iyo virus, ingaruka igira ku wayanduye, uko uwayanduye yavurwa n’icyo igihugu cy’Ubushinwa cyakora.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) bahamagariye Abanyarwanda kwirinda icyo cyorezo, no gutanga amakuru aho babonye ibimenyetso bisa n’ibya coronavirus.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari ingamba zoroheje umuntu yafata nko kugira isuku, gukoresha ibyarinda umuntu nk’udupfukamunwa bishobora kurinda coronavirus, bikajyana no kwirinda kwegerana n’abantu no kuguma mu nzu mu gihe mu gace hakekwamo ubwandu, kugeza igihe ubuyobozi bubimenyeshejwe.

Hari abantu 47 bagaragayeho iyo virusi mu bindi bihugu 16 bitari Ubushinwa, harimo Thailand, Ubufaransa, Australia n’ibindi, ariko nta muntu biravugwa ko yihswe na yo ahandi hatari mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka