COVID-19: Habonetse abandi bantu babiri banduye, bose hamwe baba 19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda uba 19.

Abo babiri banduye barimo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020, aturutse i Dubai, hamwe n’undi mugabo w’Umunyarwanda na we w’imyaka 32, wageze mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2020, na we aturutse i Dubai.

MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe, kandi ko hashakishijwe abantu bose bahuye na bo, kugira ngo na bo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Iributsa Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye ndetse n’umuriro.

Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwa kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, cyangwa akipima akoresheje telephone, akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akohereza email kuri [email protected], cyangwa akohereza ubutumwa bwa whatsapp kuri +250 788 20 20 80, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

turabakurikiye mukomeze mutugezeho amakuru meza kd kugihe turabemera icyorezo cyo ndumva gikomeje kwiyongera

pole yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka