Abo babiri banduye barimo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020, aturutse i Dubai, hamwe n’undi mugabo w’Umunyarwanda na we w’imyaka 32, wageze mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2020, na we aturutse i Dubai.
MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe, kandi ko hashakishijwe abantu bose bahuye na bo, kugira ngo na bo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Iributsa Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.
Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye ndetse n’umuriro.
Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwa kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, cyangwa akipima akoresheje telephone, akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akohereza email kuri [email protected], cyangwa akohereza ubutumwa bwa whatsapp kuri +250 788 20 20 80, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abanduye 63 babonetse mu bipimo 3,840
- #COVID19: Abanduye 69 babonetse mu bipimo 4,730
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya ni 50
- #COVID19: Abantu 43 banduye babonetse mu bipimo 3,372
- #COVID19: Abantu 40 banduye babonetse mu bipimo 2,125
- #COVID19: Abantu 32 banduye babonetse mu bipimo 2,636
- #COVID19: Abantu 38 ni bo banduye ku wa Gatandatu
- #COVID19: Abantu 34 banduye babonetse mu bipimo 3,815
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,487
- #COVID19: Abantu 39 ni bo banduye ku wa Gatatu
- #COVID19: Abantu 38 banduye babonetse mu bipimo 5,047
- #COVID19: Abanduye 40 babonetse mu bipimo 3,158
- #COVID19: Abantu 37 banduye babonetse mu bipimo 5,778
- #COVID19: Abanduye 34 babonetse mu bipimo 6,541
- #COVID19: Abanduye 25 babonetse mu bipimo 4,375
- #COVID19: Abanduye 29 barimo 26 babonetse i Kigali
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,286
- #COVID19: Abanduye 38 barimo 30 babonetse i Kigali
- Imibare y’abandura Covid-19 iragenda izamuka, abantu batangiye kudohoka - MINISANTE
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 2,423
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.
turabakurikiye mukomeze mutugezeho amakuru meza kd kugihe turabemera icyorezo cyo ndumva gikomeje kwiyongera