Basabwe kutagurisha inzitiramubu baharewe ubuntu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kwirinda gukoresha nabi inzitiramubu bahawe, kugira ngo badakomeza kwikururira maraliya yari kimaze iminsi yaragarutse.

Guhera kuwa gatanu tariki 29 Mutarama 2016, ku bigo nderabuzima byose byo muri aka karere, byatangiye guha abaturage inzitiramubu zuzuje ubuziranenge, kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’indwara ya maraliya kimaze iminsi kibibasiye.

Bizeye guhashya malariya nyuma yo kubona inzitiramubu.
Bizeye guhashya malariya nyuma yo kubona inzitiramubu.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Ruhango Nyirishema Frodoire, yabwiye abatangiye kuzibona ko bagomba kuzifata neza, birinda kuzikoresha ibyo zitagenewe nko kuzbakisha imirima y’igikoni cyangwa ngo batekereze kuzigurisha.

Yasabye abayobozi bo mu nzego zibanze kuba maso kugira ngo barwanye buri muturage wese washaka kugirisha inzitiramubu, kandi yarayiherewe Ubuntu.

Abaturage babonye izi nzitira mubu, nyuma y’aho mu 2015, mu duce dutandukanye mu karere ka Ruhango, humvikanaga cyane ikibazo cya maraliya, baterwaga n’imibu kubera ko inzitiramubu bari bafite zari zarashaje izindi nta muti zifite.

Umwe mu bazihawe kimwe na bagenzi be yavuze ko bagiye guhangana na maraliya yari ibarembeje. Yagize ati “Rwose turashimira Leta, kuko ihora ituzirikana igaharanira icyatuma ubuzima bwacu bugenda neza, twiteguye kuzifata neza.”

Bagashimangira ko izi nzitiramubu bahawe, zitandukanye nizo bari bafite, kuko izi ngo bigaragara ko zifite umuti ukarishye.

Iki kibazo cya marariya kikaba kivugwa hirya no hino mu gihugu, mu nama y’umushyikirano wa 2015 hari hafatiwe umwanzuro w’uko iki kibazo cyashakirwa umuti uhamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

minisante iratubeshya supanet batanze nta buziranenge zujuje kuko nanjye ibiheri bimereye nabi cyane cyane nbibona iyo nakoresheje supanet muzaze aho dutuye mu Murenge wa Gitega kinyage Nyarugenge mwibarize abaturage bahatuye

alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka