Barinubira ubuke bw’inzitiramizu bagenewe

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bahawe inzitiramibu muri gahunda yo kurwanya malariya baravuga ko zidahuye n’uburyamo bafite iwabo.

Abaturage bavuga ko babaruwe hashingiwe ku buryamo bwa buri muryango ariko batungurwa no guhabwa inzitiramibu nkeya, kuko nk’abafite uburyamo butandatu bagiye bahabwa inzitiramibu abyiri cyangwa eshatu gusa.

Abaturage batibaruje baje gushaka inzitiramibu ariko barazibima kuko n'abibaruje zitabakwiraga.
Abaturage batibaruje baje gushaka inzitiramibu ariko barazibima kuko n’abibaruje zitabakwiraga.

Abaturage bavuga ko n’ubundi Marariya itazagabanuka kuko bakeya bazajya baziraramo mu rugo bazajya banduzwa n’abatazirayemo, cyangwa bigasaba ko ababyeyi bararana n’abana kugirango bazisaranganye.

Umwe mu babyeyi twasanze ku biro by’Akagari ka Gahogo aje gufata inzitiramibu yahawe eshatu yari yaratse esheshatu, ntashaka ko amazina ye atangazwa kandi yari yanze no gusinyira iso eshatu ariko agira ati, “Kereka niba tuzajya turarana n’abana naho ubundi ntacyo bimaze kuduha nkeya n’ubundi marariya irakomeza itumare.”

Abatanga inzitiramibu bakikijwe n'abaturage bashaka guhabwa inzitiramibu.
Abatanga inzitiramibu bakikijwe n’abaturage bashaka guhabwa inzitiramibu.

Ariko hari n’abaturage bumva neza impamvu yo kudahabwa inzitiramibu zihagije kuko bakurikiranira hafi amakuru, bagasaba bagenzi babo kujya bitabira gahunda za Leta kuko kuri aka kagari twanahasanze umubare mwinshi w’abaturage batibaruje bari baje gufata inzitiramibu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye umwe mu Mirenge yatanzwemo inzitiramibu nke buvuga ko bwasabye izihwanye n’abaturage bibaruje ariko hakaboneka izidahagije bugahitamo kuzisaranganya abaturage bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Ndejeje François Xavier avuga ko batse inzitiramibu 41.158 ariko Minisiteri y’ubuzima ibaha 25.100 zingana na 68% z’inzitiramibu zose zari zigenewe Umurenge wa Nyamabuye.
Ndejeje avuga ko bagiye gukora raporo yo kwaka izindi, agasaba n’abataribaruje kwegera abajyanama b’Ubuzima bakababarura nabo bakazazihabwa, cyakora nta munsi avuga zizaba zabonetse.

Lisiti y'uburyamo igaragaza ko umubare w'uburyamo wagiye ugabanywa ariko bakandika izitatanzwe kugira ngo nizibaoneka zizahabwe bene zo.
Lisiti y’uburyamo igaragaza ko umubare w’uburyamo wagiye ugabanywa ariko bakandika izitatanzwe kugira ngo nizibaoneka zizahabwe bene zo.

Ati “Turakora raporo y’izibura, n’abataribaruje begere abajyana b’ubuzima tuzibasabire, twahisemo uburyo bwo kuzisaranganya kugira ngo hatagira uvuga ngo twaramwimye.”

Mu gihe inzitiramibu zindi zitaraboneka, ubuyobozi busaba gukomeza gukoresha uburyo bwo kwirinda marariya hatemwa ibihuru bikikije ingo, gukuraho ibidendezi by’amazi, gufunga amadirishya n’inzugi hakiri kare, kandi bagakiomeza no gukoresha izari zisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka