Babonye ibikoresho bizabafasha guhangana n’imirire mibi

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana ngo bagiye guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi nyuma yo guhabwa ibikoresho bizifashishwa mu gikoni cy’umudugudu.

Ibyo bikoresho babihawe n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE. Birimo ibyifashishwa mu gikoni, iby’isuku n’isukura ndetse n’ibyo kwifashisha mu buhinzi bwa kijyambere, bikaba bizafasha abaturage kugira isuku no kunoza imirire mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Ibikoresho bahawe byiganjemo ibikoreshwa muri gahunda y'igikoni cy'umudugudu.
Ibikoresho bahawe byiganjemo ibikoreshwa muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu.

Akarere ka Rwamagana kamaze iminsi gatangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi, gahunda y’igikoni cy’umudugudu ikaba ari imwe mu zari zishyizwe imbere mu guhashya iki kibazo.

Kuyishyira mu bikorwa ngo hari aho byagiye bigorana bitewe no kubura bimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa muri iyo gahunda.

Cyakora, icyo kibazo ngo kigiye gukemuka nyuma y’uko imidugudu yose igize akarere ka Rwamagana ihawe ibyo bikoresho.

Abajyanama b'ubuzima bavuga ko ibikoresho bahawe bizabafasha kunoza isuku banahangana n'imirire mibi.
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko ibikoresho bahawe bizabafasha kunoza isuku banahangana n’imirire mibi.

Kagwera Jeannine w’i Gishari ati “Twajyaga guteka mu gikoni cy’umudugudu tukabura amasafuriya tukagomba gutira abaturanyi. Twakoreshaga umunzani umwe mu gupima ibiro by’abana mbese ukabona biratugora.”

Umuhuzabikorwa wa AEE mu Burasirazuba, Kabagambe Wilson, avuga ko guha abaturage ibikoresho bakeneye bidahagije kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi kirangire, ahubwo ngo bakeneye n’ubundi bukangurambaga bwisumbuyeho.

Ati “Haracyakenewe ubukangurambaga ku babyeyi, umuntu akareba impamvu y’ikibazo [ cy’imirire mibi] niba dusanze umwana afite imirire mibi kubera ko ababyeyi batazi guteka bakabyigishwa. Ni gahunda y’igihe kirekire tuzakomeza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Muhongayire Yvonne, avuga ko ibikoresho bahawe bikoreshejwe neza byagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Avuga ko ubuyobozi bugiye kurushaho gukurikiranira hafi kugira ngo ibyo bikoresho bitange umusaruro ufatika.

Banabahaye ibyo bazifashisha mu buhinzi bwa kijyambere hagamijwe guhashya imirire mibi.
Banabahaye ibyo bazifashisha mu buhinzi bwa kijyambere hagamijwe guhashya imirire mibi.

Imibare iva mu nzego z’ubuyobozi igaragaza ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rwamagana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Ni ikibazo bamwe bemeza ko kitari gikwiye kurangwa muri ako karere kuko ari kamwe mu turere dukungahaye ku musaruro w’ubuhinzi, ari na yo mpamvu katangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka