Amaze imyaka 5 mu bitaro kubera inka yamwishe

Ntihabose Egide w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza ari mu bitaro kuva mu mwaka wa 2007 kubera ubumuga yatewe n’inka yamwishe ikamuvuna urutirigongo.

Mu cyumba cy’imbagwa arwariyemo mu bitaro bya Nyanza ntiyicara, ntahagarara icyo ashoboye gusa ni uguhora aryamye umwaka ugashira undi ukaza. Kubera icyo gihe kinini gishize arwamye bimwe mu mu bice by’umubiri we byatangiye gutonyoka biba ibisebe. Amaze kugezwa mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu ariko uburwayi bwe buranga bukananirana.

Nyihabose Egide yivugira ko yamaze imezi atatu muri koma nyuma yo kwicwa n’inka y’umuturanyi w’iwabo witwa Bimenyimana Silvain.

Uyu musore avuga ko akimara kwicwa n’iyo nka ikamusigira ubumuga yitabaje ubutabera ngo nyiri iyo nka aryozwe ibyo yangije ariko urukiko rwemeza ko atsinzwe rushingiye ko atabashije kugaragaza ibimenyetso by’uko inka y’umuturanyi we ariyo yamuteye ubwo bumuga.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ Nkimara gutsindwa nabuze uwo kunkurikiranira urubanza ngo njuririre icyo cyemezo cyafashwe n’urukiko hanyuma iminsi 30 y’ubujurire irangira ityo”.

Iyo yisobanurira ibye avuga ko umuganga w’umukongomani wamubaze bwa mbere mu bitaro bya Kamunuza y’u Rwanda i Butare ariwe wamusigiye ubumuga. Iyo agiye kwihagarika akoresha sonde.

Umuryango Ntihabose akomokamo nawo wananiwe kumwitaho kubera kumurwaza igihe kinini adakira. Ubu atunzwe n’abagiraneza baza gusura ibitaro.

Tuyisabe Theophile, umwe mu baganga b’ibitaro bya Nyanza bakurikirana bugufi ubuzima bwa Ntihabose, avuga ko ikibazo cye ari umugongo yavunitse hakiyongeraho n’izindi ngaruka zatewe no kubagwa.

Yabisobanuye atya: “icyo dukora nk’ibitaro bya Nyanza ni ukumufasha kubaho abana n’ubwo burwayi kuko twakoze ibishoboka byose ariko bikananirana. Biragoye ko Ntihabose Egide akira kuko nta bitaro bya hano mu Rwanda ataragezwamo”.

Tuyisabe avuga ko kujyana Ntihabose mu rugo iwabo akaba ariho akomeza gukurikiranirwa bidashoboka kuko igihe gishize aryamye cyamuteye ibisebe bigikenewe kwitabwaho n’abaganga bihariye bataboneka mu bigo nderabuzima.

Ubwo yicwaga n’inka muri 2007, Ntihabose yari ageze mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye ku kigo cy’ishuli rya EAV-Mayaga. Ni we mwana w’umuhererezi iwabo mu bana babiri bavukana. Uwagira ubushobozi yamufasha.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

none se ubu arwariye he!!!! aracyari inyanza? cyangwa se! kuko ubushize nigize kumva amakuru avuga ko yaba ari mubitaro by’i kanombe.
we need the update
thanks!

NYIRABERA yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Nzamufasha uko nshoboye bitarenze ejo tariki 10 /01/2012 kuko arababaje pe!!! KUKO NIBWO NKIBONA INKURU YE

yanditse ku itariki ya: 9-01-2012  →  Musubize

gusa uyu musore arababaje ariko tuzamusengera Imana ikiza indwara zose

sifa yanditse ku itariki ya: 6-01-2012  →  Musubize

Uyu musore arababaje pe! ariko niyihangane kuko ku isi niko bimera.

Ntuye i Nyanza nzajya kumusura nibura yumve ko hari bantu bamuzirikana.

Imana ikomeze imurinde

Claire yanditse ku itariki ya: 6-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka