Yozefu avuga ko uburwayi afite bwatangiye kumugaragaraho afite imyaka 15, aho ngo yatangiye kubona umunwa we wo hepfo utangiye kuruta uwo haruguru, kuva icyo gihe ngo ntabwo yigeze abona ubushobozi bwo kwivuza kuko ababyeyi be bari bakennye cyane.
Uyu mugabo avuga ko yaje gushaka umugore ariko uko uburwayi bwe bugenda bukura ngo yaje kugera aho atangira kumunena ntibasangire kugeza aho yigendeye akamusiga wenyine mu nzu.

Icyo gihe n’ababyeyi be ngo bari bamaze kwitaba Imana ari na yo mpamvu ngo atagira umuntu n’umwe umwitaho bigatuma agenda ashakisha abamufasha kubona icyo yafungura. Kugeza ubu Yozefu Nabonibo ngo abenshejweho n’abagira neza.
Uyu mugabo akomeza kuvuga ko adashobora kubumba umunywa we ngo abe yawuhuza n’undi kuko ngo uremereye cyene, ibyo kandi ngo bituma no mu gihe cyo kurya bimugora cyane kuko ngo mu kanwa ke hahora hava amacandwe menshi adakama akomeza kugwa hasi buri kanya.
Tariki 16/09/2014, ngo yagiye kwivuza i Kanombe bamubwira ko azoherezwa muri Uganda kugirango barebe ko bamuvura ariko biza kurangira bamusezereye. Aha ngo bari bamubwiye ko afite uburwayi bwa kanseri aho ngo bari bamubwiye ko bazayitwika namara koherezwa ku bitaro bikomakomeye.

Mu busanzwe Yozefu Nabonibo yakoraga umurimo w’ubuhinzi no guhoma amajerekani ariko nabyo ngo ntibikimukundira, uyu mugabo arasaba abagiraneza bafite ubushobozi ko bamufasha kugira ngo abone uburyo yakwivuza nibura ngo uburibwe afite bukagabanuka.
Kuri uyu wa 07/01/2015, Yozefu yakoze urugendo w’amasaha ane n’amaguru aje gushaka inkunga ya 500 Frw mu karere ka Rusizi nyuma yuko umukire wo muri uyu mujyi yari wamwemereye kumufasha.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ministeri y,ubuzima ishobora ku mwitaho ku buryo bwa vuba
ubufasha bwamugera ho gute
mwashaka uburyo yatangwamo
Nimushyireho rwose uburyo abantu bafasha uyu muntu mutubwire icyo twamukorera tukimugezeho arebe ko yakwivuza kandi byaba byiza binyuze mu mucyo tukazamenya niba yarakize. Umuntu ni nkundi nibyo tumazemo imisi mu bitaramo nanjye nti umubiri ni nk undi,
Murakoze
Nimushyireho rwose uburyo abantu bafasha uyu muntu mutubwire icyo twamukorera tukimugezeho arebe ko yakwivuza kandi byaba byiza binyuze mu mucyo tukazamenya niba yarakize. Umuntu ni nkundi nibyo tumazemo imisi mu bitaramo nanjye nti umubiri ni nk undi,
Murakoze
mushyireho numero ya mobile money cg tigo cash kubashaka kumufasha
Murakoze!