Abantu 72 bari mu bitaro bazira indwara itaramenyekana
Abayoboke 72 b’idini ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bari mu bitaro no mu kigo nderabuzima bya Kigeme bazira indwara itaramenyekana. Batangiye kurwara nyuma yo gusangira amafunguro baherewe mu busabane ku rusengero rwa Kirehe kuwa gatandatu tariki 26/05/2012.
Mu bitaro bya Kigeme harwariye abantu 55 naho mu kigo nderabuzima cya Kigeme harimo 17. Muri rusange abantu bagera ku 150 bageze kwa muganga kubera icyo kibazo ariko bose siko bashyizwe mu bitaro.
Mu kigo nderabuzima cya Kigeme abarwayi bari benshi ku buryo bamwe bari baryamye hasi. Aba barwayi bose bagaragaza ibimenyetso bisa n’ubwo indwara barwaye itari yamenyekana; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme. Mu bimenyetso aba barwayi bari kugaragaza harimo guhinda umuriro, kuribwa umutwe, kubabara mu ngingo kuruka no guhitwa.
Bamwe muri aba barwayi batangarije Kigalitoday ko batangiye kugaragaza ibi bimenyetso tariki 26/05/2012 nyuma yo gusangira ifunguro mu busabane bwakurikiye igaburo ryera bahawe uwo munsi.
Muri ubu busabane bwabereye ku rusengero rwa Kirehe, Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bagera kuri 300 barimo n’abanyeshuri bo mu kigo cya Groupe Scolaire de Gikongoro basangiye ifunguro ryari ryaraye ritetswe kuwa Gatanu.
Iri funguro rigizwe n’umuceri, ibishyimbo n’isosi y’ubunyobwa ryari ryateguwe n’urusengero rishobora kuba ariryo nyirabayazana y’ubu burwayi.
Mbayingabo Bonnie, umwe mu banyeshuri bariye kuri iri funguro akaba arwariye mu bitaro bya Kigeme yatagaje ko yafashwe nyuma y’amasaha make avuye mu busabane. Ati “natangiye ndibwa umutwe, amaguru akihina nkababara no mu ngingo.”

Umurwayi wa mbere yageze ku bitaro kuwa gatandatu mu masaha yo ku mugoroba; nk’uko bitangazwa na Nsanzumuganwa Fidele, wungirije umukuru w’abaforomo bo mu bitaro bya Kigeme.
Nyuma yaho ngo abarwayi bakomeje kuza ari benshi ku buryo byabaye ngombwa ko ibitaro bihamagaza abaganga babyo bose kugira ngo baze gufasha abari bakoze uwo munsi.
Nsanzumuganwa avuga kandi ko hafashwe ibizamini kugira ngo bamenye neza indwara iyo ariyo. Ibi bizamini ubu byagejejwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho bigomba gupimirwa. Nubwo ibisubizo bitaragaragara, Nsanzumuganwa yatangaje ko bakeka ubu burwayi bwatewe n’ibiryo bihumanye.
Ni ku nshuro ya kabiri mu mezi atanu imbaga y’abantu irwara ikajyanwa mu bitaro nyuma yo gusangira ifunguro cyangwa ibinyobwa bihumanye. Tariki 27/12/2011 ku bitaro bya Mamba byo mu karere ka Gisagara hari harwariye abantu basaga 151 bazira umusururu uhumanye bari basangiye ubwo bari bari mu mukwe.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu bimaze kuba akarande mu gihugu cyacu. ndumva hari hakwiriye uburyo bwo kujya hasuzumwa ibiribwa n’ibinyobwa mu gihe byateguriwe abantu benshi ( habonetse umuganga muri buri murenge akajya atumirwa ahantu nkaho hari icyagabanuka).
Bariya bene Data niba batarazize umugizi wa nabi (Sekibi ni uwanzi w’ibyiza), buriya bunyobwa bushobora kuba bwari bwarangiritse harajemo uburozi bwitwa AFLATOXINE. Abaganga bashishoze!
Aba bantu bashobora kuba barahumanyijwe n