18% by’abana bato bapfa ku isi bahitanwa n’umusonga

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) buvuga ko indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi batarageza ku myaka itanu, kuko 18% by’abapfa ariwo ubahitana.

Nyuma y’umusonga uhitana 18% by’abana bapfa, hakurikiraho ingaruka zituruka ku kuvuka umwana atuzuye zihitana abagera kuri 14% naho impiswi ihitana abana 11%, hatibagiranye na malariya ihitana 7% ku isi yose; nk’uko bigaragara muri ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Kanama 2012.

Dr Tuyisenge Lizine, impuguke mu ndwara z’abana, avuga ko umusonga wibasira cyane cyane abana bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bakaba ari bo benshi ihitana.

Impuguke mu kuvura indwara z’abana zivuga ko impfu z’aba bana zishobora kwirindwa dore, ko n’ubushakashatsi buvuga ko mu myaka 20 ishize izo mpfu zagabanyutseho inshuro ebyiri.

Dr Tuyisenge ati “umusonga ni imwe mu ndwara zishobora kwirindwa ku isi, kuko n’ibikoresho bya ngombwa bihari uhereye ku bijyanye no kuyirinda kugeza kuyivura abana bagakira”.

Dr. Tuyisenge Lizine, impuguke mu kuvura indwara z'abana.
Dr. Tuyisenge Lizine, impuguke mu kuvura indwara z’abana.

Ngo abana bapfa batarageza ku myaka itanu bashobora kubaho hakoreshejwe inkingo ndetse no kwegereza abarwayi imiti. Byagerwaho habayeho gushora imari mu buryo bwo kuyirinda no kuyirwanya, higishwa cyane cyane abaturage ngo bahindure imyumvire; nk’uko Dr Tuyizere abyemeza.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bafite ibyago byinshi byo kwandura umusonga kurusha abandi ari abatagejeje ku myaka ibiri, ababana n’abanywi b’itabi ndetse n’ababa ahantu hari umwuka udasukuye.

Na none abana babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA cyangwa izindi ndwara (bwaki, imitima) ndetse n’abana batonkejwe bihagije nibura amezi atandatu nabo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara umusonga.

Zimwe mu ngamba zo kwirinda umusonga, ni ugukingirwa, Dr. Tuyisenge yemeza ko urukingo ari uburyo bukomeye bwo kwirinda umusonga.

Ati “Mu Rwanda hari amahirwe y’uko urukingo rw’umusonga ruhari, ku nkunga y’Umuryango mpuzamahanga utanga inkingo witwa GAVI (Global Alliance For Vaccines and Immunization) rukaba rutangirwa ubuntu ku bana bose bagejeje igihe cyo gukingirwa”.

Umusonga ni indwara ifata ibihaha, ikagaragazwa n’inkorora, umuriro, ndetse no guhumeka nabi. Uterwa na mikorobe zimwe na zimwe cyane cyane bagiteri (pinemokoke na Hemofilus) na za virusi nk’itera iseru.

Ibimenyetso by’umusonga ni inkorora, kugira umuriro, guhumeka nabi (guhumekera hejuru, imbavu zikagwamo ndetse umwana akarira).

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka