Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.
Tanzania yemeje ko icyorezo cya Marburg cyageze muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’uko ibisubizo byo muri Laboratwari byafashwe ku bantu bari barwaye indwara itazwi, ndetse bamwe baranapfa, byaje byemeza ko ari icyorezo cya Marburg.
Dr Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi akazatangira izo nshingano nshya tariki ya 8 Mata 2023.
Bivugwa ko ibintu byose birengeje urugero bitaba byiza mu mubiri w’umuntu, kandi umwijima akenshi ni wo ugaragaza ko ibintu runaka byarenze urugero, kuko harimo ibiwuha akazi kagoye by’umwihariko.
Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko indwara y’igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhu n’ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukuramo inda ku bushake bitera ibibazo by’ihungabana, bikibasira imitekerereze ya muntu ku buryo bishobora kumuviramo uburwayi, igihe adakorewe ubujyanama mu by’ihungabana.
Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo uruhererekane rwo mu muryango, kunywa itabi, kuba umuntu arwaye Diyabete, no kuba nta siporo ajya akora. Kugira umuvudko w’amaraso ukabije byongera ibyago byo kugira amaraso yipfundika mu mitsi ntagere ku mutima bikawubuza gukora (heart attacks), (...)
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB), cyaburiye abakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kuko harimo tumwe tutujuje ubuziranenge, kandi tukaba twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara ya kanseri.
Kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi, nibwo buryo burinda umuntu kurwara impyiko.
Abantu benshi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro bakunze kurwara indwara y’imyate ku birenge ndetse rimwe na rimwe hari abayirwara ku kiganza.
Uwitwa Mageza Esdras utuye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomane, Umudugudu wa Gakire, aratabariza umwana we witwa Uwimpuhwe Alice uhora avuzwa indwara idasanzwe yitwa Vitiligo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bazaba bafite ikibazo cy’ibiro by’umurengera muri 2035, nk’uko byatangajwe na ‘World obesity federation’.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buvuga ko indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere mu zivuzwa n’ababagana, nyamara kuyagirira isuku byafasha kudakenera kujya kwa muganga.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr.Tuganeyezu Oreste, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya kolera, kiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo (RDC) mu bice byegereye u Rwanda, akavuga ko barimo gukingira iseru mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko n’ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ikibazo cy’igwingira mu bana bato, ari kimwe mu bikomeye byibasiye umuryango nyarwanda cyane, kubera ko umwana umwe muri batatu aba yaragwingiye, bityo itanga ibyashyirwamo ingufu mu guhashya icyo kibazo.
Abasenateri basabye ko uburyo bwa Kinyarwanda (Rwandan solutions) bwongerwa mu ngamba Igihugu cyafashe, zijyanye no gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ni kenshi usanga igice cy’amaso ubusanzwe kizwiho kuba umweru cyarahinduye ibara, kikiganzamo umutuku aho kuba umweru. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora kubitera, ari na zo tugarukaho muri iyi nkuru.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abo mu Ishuri ry’ubuvuzi rya ‘Icahn School of Medicine at Mount Sinai’ ryo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwatangajwe muri ‘Journal of the American College of Cardiology’ ku itariki 20 Gashyantare 2023, bwagaragaje ko gukingirwa Covid-19, bigabanya ibyago by’ibibazo by’umutima, harimo kuba (...)
Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko nyuma yo kubona amakuru y’indwara itaramenyekana yishe abantu muri Guinea, n’ubu bataratuza kuko bataramenya ibisubizo bizava mu bizamini byoherejwe muri Laboratwari.
Zimwe mu ngaruka zituruka ku ndwara y’ umubyibuho ukabije harimo kurwara zimwe mu ndwara zidakira zitewe no kugira uwo mubyibuho. Urubuga www.thelancet.com ruvuga ko zimwe mu ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, Umuvuduko w’amaraso n’indi ndwara ituma uruhu n’amaso (...)
Cyprien Murekamanzi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kujya kuvuriza mu Buhinde umwana we w’amezi atandatu.
Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuva Abanyarwanda batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, abagera kuri 79% bamaze gukingirwa, ariko ubukangurambaga mu kwikingiza bukomeje kuko Covid-19 itaracika.
Abantu barakangurirwa kumenya koga ibirenge neza no kwambara inkweto, kugira ngo birinde kwinjirwa mu ruhu n’ubutare buba mu butaka, bugatera umubiri kurwara imidido.
Ishyirahamwe ry’abarwaye Stroke rigaragaza ko iyi ndwara yibasira abantu benshi, kandi iyo itavuwe neza ibahitana, bagatanga inama y’uburyo abatarayirwara bayirinda.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha y’ijoro.
Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera.
Indwara zifata imitekerereze zigaragarira mu myitwarire, aho umuntu agira imyitwarire idasanzwe cyangwa se idahuye n’amahame ya sosiyete, abo babanye bakabibona nk’ihungabana, umuntu udasobanutse, utazi kubana cyangwa se umuntu bigoye kubana na we n’ibindi bitandukanye.