Abanyeshuri 5 ba ES Byimana barakekwaho uruhare mu gushya kw’ishuri ryabo

Abanyeshuri batanu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri bigaho rya Ecole des Sciences de Byimana inshuro eshatu

Abo banyeshuri bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango kandi bamwe muri bo bemera ko bagize uruhare mu gutwika inyubako y’iryo shuli ryabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avugana n’abanyamakuru tariki 12/06/2013 yatangaje ko mu iperereza ry’ibanze bakoze rimaze guta muri yombi abanyeshuli batanu bakekwaho kuba bari inyuma y’uwo mugambi wo gutwika inshuro eshatu ishuli ry’ubumenyi rya Byimana.

Bamwe muri abo banyeshuli bafashwe bavuga ko bari bagamije kwereka iwabo ko muri icyo kigo nta mutekano uhari kugira ngo babimurire ku bindi bashakaga kwigaho ariko iperereza rirakomeje; nk’uko ACP. Supt Theos Badege abitangaza.

Abo banyeshuli bose uko ari batanu bari mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko aribyo byerekana ko batari bakagejeje ku myaka y’ubukure 18 iteganwa n’amategeko y’u Rwanda.

Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko abo bana ubwabo bemera ko batwitse ishuli inshuro ebyiri ariko mu bigaragara ngo n’inshuro ya gatatu baba aribo bayiri inyuma.

Yaboneyeho kunyomoza amakuru avuga ko izo nyubako zatwitswe n’umuriro w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA).

Ati “Ntaho bihuriye n’umuriro wo muri EWSA kuko muri aba bana bafashwe hari uwaguze ikibiriti, uwakongeje matora rero ntaho bihuriye n’ingufu z’umuriro w’amashyanyarazi ya EWSA.

Icyakora yirinze guhuza inkongi zimaze iminsi zivugwa n’izo muri iryo shuri ngo kuko nta sano bifitanye n’ubwo ibikorwa by’iperereza bigikomeje.

Ishuri ES Byimana ryahiye inshuro eshatu kandi buri gihe mu byashyaga harimo inzu zo kuraramo (dortoires).
Ishuri ES Byimana ryahiye inshuro eshatu kandi buri gihe mu byashyaga harimo inzu zo kuraramo (dortoires).

Furere Alphonse Gahima, umuyobozi wa ES Byiamana, yavuze ko bakomeje gusana amazu yangiritse bifashishije amafaranga bahawe na Minisiteri y’uburezi n’abandi bamenye ibyo bibazo bahuye nabyo bakiyemeza kugira ubufasha batanga.

Kuba abana biga muri icyo kigo aribo bakekwa kuba inyuma y’inkongi y’umuriro wabibasiye ngo byatangaje ubuyobozi bw’ishuli; nk’uko Furere Alphonse Gahima yabisobanuye.

Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana ryahiye ku wa 23 Mata 2013 ryongera gushya ku wa 20 Gicurasi 2013 ndetse na tariki 2 Kamena 2013 ryongera kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 398 ivuga ko umuntu wese utwika abishaka amazu, amangazini, amato, imodoka, indege, gariyamoshi, inyubako ituwemo cyangwa isanzwe iturwamo n’ahantu hose n’iyo haba hadatuwe, igihe uwakoze icyaha yibwiraga ko harimo umuntu cyangwa abantu benshi mu gihe yagikoraga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

ni mwe gusa kbs ndabemeye

arias yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Abanyeshuri bose bibabere ikitehererezo bityo bigire
kuri bagenzi babo maze bareke ingeso mbi

ALPHA S6SSA yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

ABO BANABAKOZE AMAHANO ARENZE PEEEEEEEEEEEEEE
ABANDI BANYASHURI BIBABERE IKITEGEREREZO
BATAZAVAHO NABO BAKORA AYO MAHANO

NIYONAMBAZA ALPHONSINE S6SSA yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

aba bana ni bahanwe kukuo badatekereza naho ibyo kubababarira cg kubajyana i wawa ntabyo ni ushakirwa igihano gikarishye kuko natabwo byumvikana

kanyarengwe baruch yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

birababaje gusa ababyeyi tugerageze gushakira abana bacu umwanya kuko imyitwarire mibisha nk’iriya abana bagaragaje inshuro eshatu mu gihe cy’ukwezi kumwe, iragaragaza kutabonera umwanya bariya bana

Esperance yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

ariko kuki banze kuvuga amazina yabo ngo tubamenye cg ngo berekane neza amasura yabo aho kutwereka imigongo ubwo ntakibyihishe inyuma kdi abandi bakoze amahano babishyiraho, aho muradushushanya, wamugani wasanga barengana ako nagakino ntawamenya.

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

ababana bakwiye guhanwa

alice say yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Jyewe mbona aba bana bakwiye kujyanwa Iwawa, bakahamara imyaka nk’itanu, kandi ntibagire uburenganzira bwo gusurwa. Cyangwa se bamaze kugeza ku myaka yemewe n’amategeko bakinjizwa mu gisirikare, kuko nicyo cyabasubiza ku murongo! Bakeneye kandi umupadri/umupasitori ubasengera kuko bashobora no kuba bakoreshwa n’amashitani. Cyane cyane ko iyo nkongi yibasiye amazu y’abihaye Imana.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ndababaye kuba batagejeje imyaka yo gufungwa kuko barahemutse ubwa mbere,ubwakabiri,ubwagatatu nukuvuga ko c’est sont les enfants sans consciences nikirenze icyo bagikora kuko babikoze inshuro nyinshi batarumva ko bari guhemuka kubarekura ntabwo byaba byiza kuko ntacyizere abantu babagirira ntanuburere bafite les indiscipline sinzi nicyo biga icyo nasaba police nuko babashakira igihano kibakwiye kuburyo batazongera kwibesha gukora amakosa nkayo

anny yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

iyi ni adolescence!

Del yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

niba se kd abana babyiyemerera kd leta ikaba ntagihano igenera abatarageza kumyaka fatizo wakora iki?

saleh yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

abo bana nibyo barakosheje ariko tubikuremo isomo umwana muto nkuwo ufata icyemezo nkicyo ni uko ababyeyi be batigeze baha umwanya wo kumva icyo akeneye.bitewe n’ibihe turimo ubu ababyeyi akenshi turi ba nyirabayazana b’ibibazo biterwa n’abana bacu..tubumvve byadufasha mu burere bwabo ariko bahanwe bitange isomo ariko n’imirerere yacu ahanini ishingiye ku gitsure ku bana yarengeje igihe !!!

disney yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka