Abanyeshuri 5 ba ES Byimana barakekwaho uruhare mu gushya kw’ishuri ryabo

Abanyeshuri batanu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri bigaho rya Ecole des Sciences de Byimana inshuro eshatu

Abo banyeshuri bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango kandi bamwe muri bo bemera ko bagize uruhare mu gutwika inyubako y’iryo shuli ryabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avugana n’abanyamakuru tariki 12/06/2013 yatangaje ko mu iperereza ry’ibanze bakoze rimaze guta muri yombi abanyeshuli batanu bakekwaho kuba bari inyuma y’uwo mugambi wo gutwika inshuro eshatu ishuli ry’ubumenyi rya Byimana.

Bamwe muri abo banyeshuli bafashwe bavuga ko bari bagamije kwereka iwabo ko muri icyo kigo nta mutekano uhari kugira ngo babimurire ku bindi bashakaga kwigaho ariko iperereza rirakomeje; nk’uko ACP. Supt Theos Badege abitangaza.

Abo banyeshuli bose uko ari batanu bari mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko aribyo byerekana ko batari bakagejeje ku myaka y’ubukure 18 iteganwa n’amategeko y’u Rwanda.

Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko abo bana ubwabo bemera ko batwitse ishuli inshuro ebyiri ariko mu bigaragara ngo n’inshuro ya gatatu baba aribo bayiri inyuma.

Yaboneyeho kunyomoza amakuru avuga ko izo nyubako zatwitswe n’umuriro w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA).

Ati “Ntaho bihuriye n’umuriro wo muri EWSA kuko muri aba bana bafashwe hari uwaguze ikibiriti, uwakongeje matora rero ntaho bihuriye n’ingufu z’umuriro w’amashyanyarazi ya EWSA.

Icyakora yirinze guhuza inkongi zimaze iminsi zivugwa n’izo muri iryo shuri ngo kuko nta sano bifitanye n’ubwo ibikorwa by’iperereza bigikomeje.

Ishuri ES Byimana ryahiye inshuro eshatu kandi buri gihe mu byashyaga harimo inzu zo kuraramo (dortoires).
Ishuri ES Byimana ryahiye inshuro eshatu kandi buri gihe mu byashyaga harimo inzu zo kuraramo (dortoires).

Furere Alphonse Gahima, umuyobozi wa ES Byiamana, yavuze ko bakomeje gusana amazu yangiritse bifashishije amafaranga bahawe na Minisiteri y’uburezi n’abandi bamenye ibyo bibazo bahuye nabyo bakiyemeza kugira ubufasha batanga.

Kuba abana biga muri icyo kigo aribo bakekwa kuba inyuma y’inkongi y’umuriro wabibasiye ngo byatangaje ubuyobozi bw’ishuli; nk’uko Furere Alphonse Gahima yabisobanuye.

Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana ryahiye ku wa 23 Mata 2013 ryongera gushya ku wa 20 Gicurasi 2013 ndetse na tariki 2 Kamena 2013 ryongera kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 398 ivuga ko umuntu wese utwika abishaka amazu, amangazini, amato, imodoka, indege, gariyamoshi, inyubako ituwemo cyangwa isanzwe iturwamo n’ahantu hose n’iyo haba hadatuwe, igihe uwakoze icyaha yibwiraga ko harimo umuntu cyangwa abantu benshi mu gihe yagikoraga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Ni mubyihorere sha, none se ba nyirubwite ntibabyemera? wowe wakwigerejaho icyaha nka kiriya wibeshyera?

TITO yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ni mubyihorere sha, none se ba nyirubwite ntibabyemera? wowe wakwigerejaho icyaha nka kiriya wibeshyera?

TITO yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Biragoye kumenya niba umwana w’imyaka 14 yategura umugambi w’icyaha nk’icyo akawunoza kandi aakabikora inshuro zirenze imwe ntamenyekane, cyane cyane iyo umubare w’abafatanyacyaha ari benshi byoroha kubafata ari kuri aba siko byagenze! biteye amakenga.

kedu yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Minisiteri yuburezi ikwiye gukangurira ababyeyi kurushaho kwibanda kukwigisha abana babo ikinyabupfura n’ubumuntu. Iyo ubonye umubare w’abana banywa urumogi mumashuri yisumbuye, ukabona nurwo rugomo abo bana bakoze, ibyo bikwereka ko bitari kera, abana bacu bazatangira kuzana imbunda bakarasa bagenzi babo cyangwa abarimu kumashuri, nkuko biri muri USA. Burya bitangira buhoro bikazagera ubwo bitakigira igaruriro.

Babyeyi, nimwegere abana banyu. Abo bana niwo mutungo wibanze mufite, kandi ninawo mutungo wingenzi igihugu gifite. "Uburere buruta ubuvuke" mwibuke kandi muzirinkane uwo mugani.

Uwase Rachel yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Biragoye kumenya niba umwana w’imyaka 14 yategura umugambi w’icyaha nk’icyo akawunoza kandi aakabikora inshuro zirenze imwe ntamenyekane, cyane cyane iyo umubare w’abafatanyacyaha ari benshi byoroha kubafata ari kuri aba siko byagenze! biteye amakenga.

kedu yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

hakorwe iperereza neza kuko tubona bitarasobanuka neza ukuntu umwana wimyaka 14 ukijyera muwa mbere yamenya ubwenge nkaburiya bwo gutwika ishuri kandi aba ataranahamenyera ese bakoresheje esence? niba ari essence se bayibikaga he ko essance itwika inzu nkiriya ko atari litiro 1 ibikwa mu gikapu.umwambi wikibiriti se watwika inzu yose

kanyamahugu obalde yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka