Abo banyeshuri bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango kandi bamwe muri bo bemera ko bagize uruhare mu gutwika inyubako y’iryo shuli ryabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avugana n’abanyamakuru tariki 12/06/2013 yatangaje ko mu iperereza ry’ibanze bakoze rimaze guta muri yombi abanyeshuli batanu bakekwaho kuba bari inyuma y’uwo mugambi wo gutwika inshuro eshatu ishuli ry’ubumenyi rya Byimana.
Bamwe muri abo banyeshuli bafashwe bavuga ko bari bagamije kwereka iwabo ko muri icyo kigo nta mutekano uhari kugira ngo babimurire ku bindi bashakaga kwigaho ariko iperereza rirakomeje; nk’uko ACP. Supt Theos Badege abitangaza.
Abo banyeshuli bose uko ari batanu bari mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko aribyo byerekana ko batari bakagejeje ku myaka y’ubukure 18 iteganwa n’amategeko y’u Rwanda.
Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko abo bana ubwabo bemera ko batwitse ishuli inshuro ebyiri ariko mu bigaragara ngo n’inshuro ya gatatu baba aribo bayiri inyuma.
Yaboneyeho kunyomoza amakuru avuga ko izo nyubako zatwitswe n’umuriro w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA).
Ati “Ntaho bihuriye n’umuriro wo muri EWSA kuko muri aba bana bafashwe hari uwaguze ikibiriti, uwakongeje matora rero ntaho bihuriye n’ingufu z’umuriro w’amashyanyarazi ya EWSA.
Icyakora yirinze guhuza inkongi zimaze iminsi zivugwa n’izo muri iryo shuri ngo kuko nta sano bifitanye n’ubwo ibikorwa by’iperereza bigikomeje.

Furere Alphonse Gahima, umuyobozi wa ES Byiamana, yavuze ko bakomeje gusana amazu yangiritse bifashishije amafaranga bahawe na Minisiteri y’uburezi n’abandi bamenye ibyo bibazo bahuye nabyo bakiyemeza kugira ubufasha batanga.
Kuba abana biga muri icyo kigo aribo bakekwa kuba inyuma y’inkongi y’umuriro wabibasiye ngo byatangaje ubuyobozi bw’ishuli; nk’uko Furere Alphonse Gahima yabisobanuye.
Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana ryahiye ku wa 23 Mata 2013 ryongera gushya ku wa 20 Gicurasi 2013 ndetse na tariki 2 Kamena 2013 ryongera kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 398 ivuga ko umuntu wese utwika abishaka amazu, amangazini, amato, imodoka, indege, gariyamoshi, inyubako ituwemo cyangwa isanzwe iturwamo n’ahantu hose n’iyo haba hadatuwe, igihe uwakoze icyaha yibwiraga ko harimo umuntu cyangwa abantu benshi mu gihe yagikoraga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 30 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bana nibyo barakosheje ariko tubikuremo isomo umwana muto nkuwo ufata icyemezo nkicyo ni uko ababyeyi be batigeze baha umwanya wo kumva icyo akeneye.bitewe n’ibihe turimo ubu ababyeyi akenshi turi ba nyirabayazana b’ibibazo biterwa n’abana bacu..tubumvve byadufasha mu burere bwabo ariko bahanwe bitange isomo ariko n’imirerere yacu ahanini ishingiye ku gitsure ku bana yarengeje igihe !!!
Mbega amahano!!!!!!!!Abo bana ni babi peeee!!!!!!!
Ababyeyi ni bisubireho mu mirerere y’abana babo kuko birakabije pe!!! Turashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafatanyije na Police y’igihugu mugutahura abo bagizi ba nabi. Turanashimira Minisiteri y’Uburezi yabaye hafi Ubuyobozi bw’ishuri murizo ngorane bagiye bahura nazo inshuro zigera kuri eshatu zose.
hahaha agakino sha...abo bana bararengana
abo banyeshuri bahanwe byintangarugero kuko bagaragaje isura mbi mu bigo byamashuri;bapinga gahunda za leta kandi barize
oya ibyo ni ngomwa kubafunga kugirango nubitekereza atazongera kubikora yitwaje ibyimyaka
Ahaaa!! ikiriho ni uko ababana bigaragara ko bafite ibibazo byo mu mutwe..kandi bakanakurikirana bakamenya imibereho y’imiryango yabo kuko hari igihe uba usanga bafite ibibazo biri kavukire ..
Aba bana bazahabwe ikinyafu gikomeye cyane..barandenze njyewe pee!!
Ariko nk’aba bana barerewe hehe koko ko aribo baha isura idasobanutse Igihugu..bakwiye kujyanwa mubigo ngororamuco naho ubundi ndabona gufungwa byo siwo muti kuko bafite ibibazo mu mutwe pee!!
Birababaje! Gusa hari icyo bitwigisha!Urubyiruko rwacu(sibose)hari byinshi byo gukora! Mineduc sinzi niba bitayitera isoni ndetse? n’ubwoba! Ubuse ejo h urwanda hameze hate? Haryango nta mwana uzahanwa?ubu izi si ingaruka? muzambwire!!!
Nta gitangaza kirimo ko aba bana bakora ibyo kuko ababyeyi bibagiwe kurera icyo ari cyo. Hasigaye hariho umuregwe muri bamwe mu babyeyi ku buryo nta mwana ukirukanwa ngo ahinge cyangwa akore ako mu rugo igihe umwaka utararangira kuko iwaba bava kumufata ku ishuri bamujyana ahandi. Njye ariko nari nabiketse a 80% kuko nize muri GS Shyogwe muri za 1997-1998, abanyeshuri batwikiraga abayobozi, bagatera grenade ku buryo babiretse umwe muri bo imuhitanye. Mu babikoraga nta wari ufite 20ans. Abo bakeka ko abo bana barengana ntibazi ikigare!!!!!
KEDU ibavuga nibiki ngo biragoyeko umwana wimyaka 14 yategura ikigikorwakibi.umwana wa satani avuka ari satani kukise atabikora ntibabyiyemerera? impamvu batanze ntiwayumvise?.nawe nurebanabi uzafatwamo ntukagire amaranga mutima kumunyabyaha uwariwewese niyoyaba ari inshutiyawe; niba bari inshuti zanyu mwabanaga nabicanyi.mushobora kuba muziranye cg uri umunyamuryago wabo.gusa ababyeyi babo bihangane;abana barabasebeje n;igihugu cyihangane kuba abakoze ibyo ari abo cyonkeje
Jesus ,Urubyiruko rwarangiritse kuburyo Umwana w’imyaka 14 ahemukira igihugu bigeze hariya?hoya ntibyumvikana ahubwo bakurikiranwe bagaragaze ukuri kwa byose kuko barigukoresha andi mayeli atari ugutwika, iwabo bakabajyana aho bashaka kwiga.kuki batatwitse iwabo banze kubajyana kwiga bagatwika ishuri?None se babyeyi Uburere muri guha abana banyu ni ubuhe? biteye agahinda.