Igihugu cya Canada kigiye kuburanisha Jacques Mungwarere w’imyaka 39 y’amavuko, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. akazaba Umunyarwanda wa kabiri uburanishijwe n’ubutabera bwa Canada.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR), tariki 23/04/2012, rwatangiye kumvwa ubuhamya bushinjura Kabuga Felicien, umunyemari ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 no kuyitera inkunga y’amafaranga.
Mugesera Leon yemereye Urugereko rw’Urukuko rwa Nyarugenge ko ubushunjacyaha bwamubajije ndetse bukanamumenyesha ibyaha ashinjwa, nyuma yo kwerekwa umukono yasinyeho ariko avuga ko atigeze asobanurirwa neza ibijyanye n’iryo bazwa.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba ko Pasiteri Jean Uwinkindi yajyanwa mu Bugesera kuhaburanira kuko ariho yakoreye ibyaha ashinjwa.
Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje.
Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko ubushinjacyaha butanga imyanzuro isubiza ubujurire bwa Yustini Mugenzi na Prosper Mugiraneza bitarenze tariki 21/04/2012.
Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga, aremeza ko urubanza rwa Mugesera rugomba kuba mu Kinyarwanda kugira ngo ijambo yavuze ari naryo ntandaro yo kugezwa imbere y’amategeko ridatakaza umwimerere.
Abunganira Pasiteri Uwinkindi Jean Bosco, tariki 17/04/2012, bashyikije urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) ubujurire bw’icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda mu gihe bahuraga iminsi ibiri gusa ngo gishyirwe mu bikorwa.
Uruhande rwa Protais Mpiranya wari ukuriye ingabo zarindaga Perezida anakuriye serivise y’iperereza ruzatanga ubuhamya mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuwa mbere tariki 16/04/2012.
Umunyarwandakazi, Munyenyezi Beatrice, wari warafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurikiranyweho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 hamwe no kuba yarabeshye ashaka ibyangombwa, yarekuwe ejo tariki 12 Mata 2012.
Nyuma yo kujuririra igifungo cya burundu yahawe kubera uruhare ya gize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri komini Murambi yayoboraga, Gatete Jean Baptiste azasubira imbere y’urukiko tariki 07/05/2012.
Umuvugizi w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Roland Amoussouga, tariki 10/04/2012, yatangaje ko nta mfungwa n’imwe ifungiye icyaha cya Jenoside ishobora gutoroka gereza ifungiyemo aho ariho hose mu bihugu bizicumbikiye.
Pasiteri Jean-Bosco Uwinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 akaba afungiye ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) azahorezwa kuburanira mu Rwanda mbere y’itariki 19/04/2012.
Abacamanza, ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa mu rubanza rwa Ngirabatware bazakora ingendo mu Rwanda mu rwego rwo gusura ahantu 28 Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi yakoreye ibyaha. Urwo ruzinduko ruzamara iminsi itanu guhera tariki 25 Gicurasi 2012.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongereye Leon Mugesera igihe cy’ukwezi cyo gukomeza kuvugana n’abunganizi be mu mategeko, kuko yari yatangaje ko kugeza ubu atarabizera neza ku buryo bamuhagararira.
Umunyarwanda witwa Jacques Mungwarere ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye kuburana tariki 02/04/2012, mu mujyi wa Ottawa muri Canada.
Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Ari imbere y’urukiko, kuri uyu wa Mbere tariki 02/04/2012, Mugesera yasabonuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira kuko atarabagirira icyizere cyose.
Urukiko rwa Rouen mu gihugu cy’u Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/03/2012, rwatangaje ko rwifuza ko Claude Muhayimana, uregwa jenoside yoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ariho aburanishirizwa.
Urukiko rw’ubujurire rw’i Helsinki muri Finland na rwo rwakatiye umuvugabutumwa mu itorero ry’Ababatisita, Francois Bazaramba, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Urukiko rwo mu Bufaransa, tariki 29/03/2012, rwemeje ko Umunyarwanda uba muri icyo gihugu witwa Muhayimana Claude azoherezwa kuburanira mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi tariki 02/04/2012 kubera ko abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha bagomba kuvuruza ubuhamya bw’uregwa batabonekeye igihe.
Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya “Z” arasaba urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kumuha indishyi z’akababaro kuko rwamutaye muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) taliki 26/03/2012, rwemeje ko urubanza rwa Charles Sikubwabo ruzaburanishwa n’urukiko rukuru rw’u Rwanda.
Dosiye ikubiyemo ibishinjwa Kayishema Fulgence yashyikirijwe umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, tariki 22/03/2012.
Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (ACHPR), Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho Kenya (ICJ-Kenya), Amnesty International, Umuryango mpuzamahanga w’abavoka, Ihuriro nyafurika ry’abunganizi mu mategeko n’umuryango mpuzamahanga w’abunganizi ni yo miryango izatoranywamo uzakurikirana urubanza rwa Pasiteri Jean (…)
Urukiko rw’ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruzatanga umwanzuro ku bujurire bwa Kanyarukiga Gaspard tariki 08/05/2012.
Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) burasaba ko urubanza rwa Mathieu Ngirumatse na Edouard Karemera rwasubirwamo hagakosorwa amakosa yo kubakuraho icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside.
Ku munsi wa kabiri urubanza rwe rusubukuwe, Ingabire Victoire yahakanye ibimenyetso ashinjwa n’ubushinjacyaha ko yaba yaragiranye ibiganiro n’abagize umutwe wa FDLR binyuze ku murongo wa internet (email).
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), kuwa Mbere tariki 12/03/2012 niho ruzasuzuma icyemezo cyo kohereza mu Rwanda urubanza rwa Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Leta ya Canada irateganya kohereza Umunyarwanda Télesphore Dereva mu Rwanda kugira ngo anyuzwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha aregwa byo kuba yarabaye mu mutwe w’Interahamwe.