Umucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe araregwa ibyaha bya Jenoside
Umucuruzi Hatekimana uzwiho kugira amazu y’imiturirwa na Hotel Golden Monkey biri mu mujyi wa Nyamagabe tariki 23/09/2013 yagaragaye imbere y’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza aregwa n’ubushinjacyaha uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu gace yari atuyemo.
Uyu mucuruzi ubusanzwe witwa Hatekimana Martin bakunda kwita Majyambere agezwa imbere y’urukiko yari mu myambaro y’ibara ry’icyatsi kandi arinzwe ku buryo bukomeye na Military Police aregwa n’abashinjacyaha babiri ndetse n’urukiko rwari rugizwe n’abacamanza batatu barimo na perezida w’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza.
Urukiko rwabanje kumva ibyo ubushinjacyaha bamurega birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushuka Abatutsi barimo bahigwa mu gihe cya Jenoside ngo bahungire hamwe maze nyuma akaza kubicisha.
Abasaga ibuhumbi 40 by’Abatutsi bari bahungiye i Murambi ya Gikongoro ngo bamwe muri bo yabafashije mu buryo bwo kuhagera arangije azana n’Interahamwe mu modoka ye ngo zibice zibamareho.
Usibye ibi byaha aregwa haniyongeraho no kuba yarifashishaga imitungo ye ategura ahakorerwa inama zitegura Jenoside ndetse nawe ubwe akaba yaragendaga imbunda yo kugira bamwe muri bo yica.
Ubushinjacyaha bushingiye ku buhamya bw’abantu banyuranye barimo abamwiboneye imbona nkubone bwamureze kuba yarahaga abicanyi bibumbiye mu mutwe w’interahamwe imodoka ya Toyota Stout itukura yo kubafasha mu ngendo zishakisha Umututsi wese aho yaba yihishe ngo yicwe.
Nyuma yo kumva ibirego by’ubushinjacyaha byatwaye igice cy’umunsi wose nyuma ya saa sita nyir’ukuregwa ibyo byaha byose yahawe umwanya wo kwisobanura maze ibyo aregwa byose arabihakana abyita ibirego bishingiye ku nzangano n’amashyari ngo bamugirira kubera ko ari umukire uzwi mu cyahoze ari Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe.
Yisobanuye agira ati: “Nta ruhare namba nagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari i Murambi ya Gikongoro ndetse n’izo nama ndegwa nari umucuruzi ishyaka rya MRND rikankodesha inzu yo gukoreramo inama kandi nanjye nkazitabira nk’undi muturage wese wahamagawe mu nama. Rero ibyo ntibivuze ko nari mfite ijambo rinini muri iyo nama”.

Me Kayitare Serge, umwunganizi we mu rwego rw’amategeko yunganira umukiriya we avuga ko ibirego aregwa n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite agasaba ko arekurwa akagirwa umwere nk’uko byari byakozwe n’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Butare ariko ubushinjacyaha bukajuririra icyo cyemezo cyamugize umwere.
Uyu mwunganizi we asaba ubushinjacyaha kugaragaza uruhare yagize muri iyo nama n’ibitekerezo biganisha kuri Jenoside yayivugiyemo ngo bitaba ibyo bukaba bugamije gufungisha umukiriya we ku buryo bw’amaherere.
Kuri iyi ngingo ubushinjacyaha buvuga ko umwunganizi we mu rwego rw’amategeko wa Majyembere yigiza nkana ngo kuko inama zose zategurwaga mu gihe cya Jenoside nta kindi cyabaga kiri ku murongo w’ibyigwa uretse umugambi mibisha wo kurimbura Abatutsi.
Ikindi ubushinjacyaha bushingiraho ni imyitwarire yarangaga ababaga bavuye muri izo nama kuko bahitiraga mu kwica Abatutsi ngo rero kubaza icyo runaka na runaka bavugiye mu nama nk’izo ni ukuyobya uburari.
Abatangabuhamya bashinja Majyambere uruhare yagize muri Jenoside barimo ingeri zitandukanye nk’abasiviri, abasirikari n’abahoze ari abajandarume muri icyo gihe ariko abo bose arabahakana akavuga ko ntaho abazi ahubwo ari abagabo b’indarikwa.
Iyo yisobanura kandi anyuzamo akagaragaza ko yari umuntu uzwi kandi wifite mu mufuko maze akagira ati: “ Nk’abo bantu muvuga ko numva batanakomeye nta hantu bagombaga guhurira nanjye rwose”.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Nkusi Faustin hamwe na Nshimiyimana Michel burimo gusabira Majyambere igifungo cya burundu y’umwihariko ndetse no gukomeza gukurikiranwa afunzwe ngo kuko hari ibimenyetso simusiga bufite bigaragaza ko yari agiye guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda akabutoroka ariko ngo ntibyamuhiriye kuko yatawe muri yombi.
Urubanza rwe ruzasubukurwa tariki 22/10/2013 urukiko runagaragaze ibyo rwashoboye gucukumbura mu buhamya bw’abatangabuhamya bamushinja uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho Majyambere yabaga ku Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe .mbona wowe wanditse iyi nkuru urigushinja utari ugutara inkuru.jye nabaye i gikongoro uwomugabo ndamuzi ibyo byose bavuga nkuko abivuga ni inzangano.kuki uko uvuga wagira waruhari .umunyamakuru mwiza ntabogama. Avugisha ukuri nta marangamutima.niba ibyo wandika utari sur ujye ubanza uperereze mbere yo kwandi inkuru utatohoje neza nku munyamakuru wumwuga.dukeneye abanyamakuru bavuga ukuri apana abogeza.ubwo se kuvuga ko umuntu atabonanaga nabo bantu ni bihuriye he no kugira amafaranga.
Icyo dusaba ubucamanza nkuko bwabyifuje.ko buzakora iperereza ntibugendere ku magambo y.abantu..cg ibinyoma
.nuko bwamanuka kukajya aho umusaza majyambere yaratuye..bakabaza umuhisi n
Umugenzi batavanguye..uwo bazabona wese utambutse.bazamuhagarike bamubaze imyitwarire ya majyambere.mu gihe cya jenoside byongeye bazafate abacikacumu bahaturiye barahari babazwe ari nk.icumi bafate nabantu batuye mu mugi wa nyamababe bahere aho gikongoro igananira na butare bazumuke bagere kitabi aho bageze babaza umuhisi n.umugenzi.icyo iperereza rizatanga bazagishyingireho bafata umwanzuro..
Mudusibanurire, iriya myambaro y’icyatsi ko yambarwa n’abasirikare nawe yaba ari umusirikare?mubiducukumburire neza!
Twizeyeyezu ni ukuri, Jye nsaba Imana ngo yumve gutakamba kwanjye, Mana Nyirimpuhwe, nk’uko watabaye Yozefu ari munzu y’imbohe, Daniel mu rwobo rw’intare, tabara Mana
Akiziritse ku muhoro gashirwakawuciye rwose!
Niba twemera ukuri koko ko gacaca yabaye uyu muntu yari yaragiye he ko ntawamureze icyo gihe,aba mushinja ubu se bo nibwo bavuye aho bari barahungiye?
None se ni umusirikali ko ari military police yamufashe kuki se atajyanywe mu nkiko za gisirikali akazanwa muza gisivile niba ari umurashi?Rwanda reka ishyari ugirira abawe.aha turi hari abandi kandi natwe tuzahava haze abandi tureke guteranywa n’isi ishirana no kwifuza kwayo!