Umucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe araregwa ibyaha bya Jenoside

Umucuruzi Hatekimana uzwiho kugira amazu y’imiturirwa na Hotel Golden Monkey biri mu mujyi wa Nyamagabe tariki 23/09/2013 yagaragaye imbere y’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza aregwa n’ubushinjacyaha uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu gace yari atuyemo.

Uyu mucuruzi ubusanzwe witwa Hatekimana Martin bakunda kwita Majyambere agezwa imbere y’urukiko yari mu myambaro y’ibara ry’icyatsi kandi arinzwe ku buryo bukomeye na Military Police aregwa n’abashinjacyaha babiri ndetse n’urukiko rwari rugizwe n’abacamanza batatu barimo na perezida w’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza.

Urukiko rwabanje kumva ibyo ubushinjacyaha bamurega birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushuka Abatutsi barimo bahigwa mu gihe cya Jenoside ngo bahungire hamwe maze nyuma akaza kubicisha.

Abasaga ibuhumbi 40 by’Abatutsi bari bahungiye i Murambi ya Gikongoro ngo bamwe muri bo yabafashije mu buryo bwo kuhagera arangije azana n’Interahamwe mu modoka ye ngo zibice zibamareho.

Usibye ibi byaha aregwa haniyongeraho no kuba yarifashishaga imitungo ye ategura ahakorerwa inama zitegura Jenoside ndetse nawe ubwe akaba yaragendaga imbunda yo kugira bamwe muri bo yica.

Ubushinjacyaha bushingiye ku buhamya bw’abantu banyuranye barimo abamwiboneye imbona nkubone bwamureze kuba yarahaga abicanyi bibumbiye mu mutwe w’interahamwe imodoka ya Toyota Stout itukura yo kubafasha mu ngendo zishakisha Umututsi wese aho yaba yihishe ngo yicwe.

Nyuma yo kumva ibirego by’ubushinjacyaha byatwaye igice cy’umunsi wose nyuma ya saa sita nyir’ukuregwa ibyo byaha byose yahawe umwanya wo kwisobanura maze ibyo aregwa byose arabihakana abyita ibirego bishingiye ku nzangano n’amashyari ngo bamugirira kubera ko ari umukire uzwi mu cyahoze ari Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe.

Yisobanuye agira ati: “Nta ruhare namba nagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari i Murambi ya Gikongoro ndetse n’izo nama ndegwa nari umucuruzi ishyaka rya MRND rikankodesha inzu yo gukoreramo inama kandi nanjye nkazitabira nk’undi muturage wese wahamagawe mu nama. Rero ibyo ntibivuze ko nari mfite ijambo rinini muri iyo nama”.

Imodoka Majyambere yajemo yari iparitse imbere y'urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.
Imodoka Majyambere yajemo yari iparitse imbere y’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Me Kayitare Serge, umwunganizi we mu rwego rw’amategeko yunganira umukiriya we avuga ko ibirego aregwa n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite agasaba ko arekurwa akagirwa umwere nk’uko byari byakozwe n’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Butare ariko ubushinjacyaha bukajuririra icyo cyemezo cyamugize umwere.

Uyu mwunganizi we asaba ubushinjacyaha kugaragaza uruhare yagize muri iyo nama n’ibitekerezo biganisha kuri Jenoside yayivugiyemo ngo bitaba ibyo bukaba bugamije gufungisha umukiriya we ku buryo bw’amaherere.

Kuri iyi ngingo ubushinjacyaha buvuga ko umwunganizi we mu rwego rw’amategeko wa Majyembere yigiza nkana ngo kuko inama zose zategurwaga mu gihe cya Jenoside nta kindi cyabaga kiri ku murongo w’ibyigwa uretse umugambi mibisha wo kurimbura Abatutsi.

Ikindi ubushinjacyaha bushingiraho ni imyitwarire yarangaga ababaga bavuye muri izo nama kuko bahitiraga mu kwica Abatutsi ngo rero kubaza icyo runaka na runaka bavugiye mu nama nk’izo ni ukuyobya uburari.

Abatangabuhamya bashinja Majyambere uruhare yagize muri Jenoside barimo ingeri zitandukanye nk’abasiviri, abasirikari n’abahoze ari abajandarume muri icyo gihe ariko abo bose arabahakana akavuga ko ntaho abazi ahubwo ari abagabo b’indarikwa.

Iyo yisobanura kandi anyuzamo akagaragaza ko yari umuntu uzwi kandi wifite mu mufuko maze akagira ati: “ Nk’abo bantu muvuga ko numva batanakomeye nta hantu bagombaga guhurira nanjye rwose”.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Nkusi Faustin hamwe na Nshimiyimana Michel burimo gusabira Majyambere igifungo cya burundu y’umwihariko ndetse no gukomeza gukurikiranwa afunzwe ngo kuko hari ibimenyetso simusiga bufite bigaragaza ko yari agiye guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda akabutoroka ariko ngo ntibyamuhiriye kuko yatawe muri yombi.

Urubanza rwe ruzasubukurwa tariki 22/10/2013 urukiko runagaragaze ibyo rwashoboye gucukumbura mu buhamya bw’abatangabuhamya bamushinja uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho Majyambere yabaga ku Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Inkuru isubiza bwana muvunyi..ku muvandimwe .muvunyi nashakaga kukumenyesha ko nyamagabe ntabahakana genocide bahari nkuko ubyemeza.kuko abayihakana barafunze itegeko rihana iki cyaha ryarasohotse..ahubwo niba ubazi ukaba utabavuga ndumva ari wowe kibazo kuko uhishira abapfobya..ikindi ngarutse kubyuwo musaza ushinja ngo yakoze genocide..ngo afungwa mu ba mbere intambara ikirangira
.nagirango nkumenyesheko icyo gihe hafunzwe abantu benshi na vuga ko ari bose bari abacuruzi bari bakomeye gikongoro..ariko bose babaye abere baraburana bararekurwa..ni naho uwo musaza yaburanye i butare aratsinda izuba ribona nyuma yuko mwari mwamuhagurukiye ..leta y.ubumwe byabaye ngombwa ko ihindura abacamanza n.urubanza bararwimura baruvana gikongoro kubera ubwinshi bwabantu bazaga kuvuga ko uwo musaza arengana..ibutare haje inteko y.abacamanza bavanye mu bice bitanfukanye by.igihugu..urubanz umusaza ararutsinda arataha ..akomeza imirimo ye nibwo yubatse hotel nyuma y.imyaka hafi itanu yarafunguwe ..mumushakira ibindi byaha ngo yafatanije n.abasirikare .akatirwa burundu mu nkiko za gisirikare..bigeze mu rusesa imanza cour suppreme.imugira umwere..yewe niyo gacaca ntacyo yashinjwe..ubwose uramushinja genecide uhereye kuki ko amaze gutsinda ubugira gatatu mwanga kumurekura..ahubwo akarengane kagomba kurwanywa..si non ntAho tuva ntaho tujya..

bamwanga yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

wowe wiyise Muvunyi rwose ntugakabye,Uyu musaza iyo aza kuba yaratanze ruswa ntibyari kuvugwa?niwoweubizi wenyine?ese niba warazaga mu niko gacaca hari umuntu wigeze wumva ashinja uyu musaza?ese waba ujya ujya mu manza ari kuburana ubu?ndabona bashyizeho date azasubirira kuburanaho,uzigore ujyeyo wumve,njye sinkijyayo kuko uba wumva neza ko ari akarengane,ahubwo bayobozi mutabare

alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

MUSIGEHO, KUBA ABACAMANZA MWESE. MUTEGEREZE UBUTABERA.GUSA UWITEKA AKOMEZE ABANE N’UWO MUSAZA KUGEZ’UBWO UKURI KUZAHISHURWA N’AKARENGANE KAKAVAHO

RWEGO yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ndabona benshi bigize ba avocats ba majyambere nyamara bigaragaza ko batanazi ibye nk’uwandika ngo abamushinja ubu kuki batamushinje kera biragaragara ko nta makuru afite. Majyambere yarezwe genocide ikirangira agafungwa agatanga ruswa agafungurwa kugeza ubwo yageneye uwari procureur I gikongoro witwa desire umushahara wa buri kwezi. Dossier ye yongeye kubyutswa muri gacaca ubu arafunze akaba ashaka kwirwanaho ngi inkiko zisanzwe zimugire umwere. Umuntu wabaga muri gikongoro uhakana ko majyambere atari genocidaire ni uwo bayifatanije cg utemera ko yanabaye dore ko ari benshi hariya.

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

BANYARWANDA BENE DATA!! AKA NI AKARENGANE RWOSE!! MBESE MAJYAMBERE NTIYARI I NYAMAGABE IGIHE CYA GACACA CYOSE?? IBYO YAREZWE SE NTIYABAYE UMWERE?? NONESE ABAMUREGA BARIHE ICYO GIHE?? IBYA POLITIKI NTAWABYIVANGAMO ARIKO BIRABABAJE PEE!! HARI IKIBYIHISHE INYUMA, GUSA SIKO BIZAHORA!! MUGIRE AMAHORO!!

cycy yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Basomyi ba kigali today amahoro y.imana.rwose pee njyewe ndatangaye kumva aho umuntu avuga ko gukodesha inzu m.r.n.d ari icyaha..ubuse abo f.p.r cg p.s.d cg p.l ikodesha amazu yabo bari
Gukora ibyaha byo kuba babakodesha..amazu..njyewe rwose nakurikiye amakuru yose yuwo musaza ..baramurenganya pee akeneye icyo bita ubutabera niba koko akarengane karashize..nkubu gacaca zararangiye ariko mukuri pee uwo musaza
Muzagenzure neza mubaze nuwari ushinzwe gacaca aho yaratuye nta muntu numwe wamushinje..yarezwe ngo ko yakoranaga nabasirikare ariyo mpamvu babajije ngo kuki yambaye imyenda y.icyatsi .ariko urwo rubanza yararutsinze murikiko rw.ikirenga bamugira umwere ..ariko abasirikare banga kumurekura!!!ubwose akarengane karenze ako nakahe..ngo yashatse gucika.ubwose umuntu acika arimo kubaka hotel ya mbere mu karere??ese yaba afite ibyo yishinja akajya kubaka ibyo bazatwaramo indishyi??aho naho hazatekerezwe kubakunda iterambere nabanga akarengane...murakoze muharanire guca akarengane niko kubaka igihugu kiza..

bamwanga yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Bavandi mwarekeyaho gukomeza gushinyagura niba koko muvuka mucyari Gikongoro ngo Majyambere ararengana!!!Ubu se abatutsi bacururizaga mu nzu ye bari he?Imitungo yabo se yarigitiye he ko ntawari gusahura Majyambere?Muzabaze abagerageje gukurikirana iyi mitungo iterabwoba bashyizweho nawe!Imana niyo nkuru.

niyonkuru yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Birababaje cyane kubona umuntu arenganywa bizwi imyaka irenga itanu azira ko ari umukozi.uriya musaza ntawe utazi ko arengana.turasaba ko ibye byakurikiranywa akarenganurwa.uriya musaza ntiyigeze ahunga igihugu kandi yari afite ubushobozi ariko ntacyo yishinjaga muzabaze abasirikare binkotanye bageze gikongoro 94 bamukozeho iperereza bihagije.iyo icyo gihe basangaga wakoze genocide bahitaga. . . . . . .
Nyakubahwa perezida tuzi ko ukemura ibibazo kandi wanga akarengane murenganure uriya musaza, muzikoreshereze
iperereza muzasanga ari inzangano, amashyari no gushaka ku murya utwe yavunikiye.

mucyo eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Njye ndabona Majyambere ibyaha aregwa biremereye.MRND kugirango ikodeshe inzu yawe nuko wabaga uri umuntu wabo kandi nawe yiyemerera ko yajyaga mumanama ya MRND. urubanza aho rugeze ruzamutsinda ntaho ataniye nababandi bagiye birega ibice.urebye nuko asubiza murukiko biragaragaza agasuzuguro nubwirasi. abo yita abaturage ( dore ko avuga ko yari umukire ) ntakuntu yabamenya nyine ariko bo baramuzi. bazamukanire urumukwiye.

papy yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

BAMWANGA ,ubajije neza umuntu wambaye imyenda ya gisirikare ubwo afungiye muri gereza ya gisirikare agaherekezwa na Military Police.Badusobanurire

Rubaza yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Mana Mana tabara umusaza wacu, tabara uru Rwanda utere imitima mishya mu banyarwanda, rwose ko tuzi ukuntu Majyambere yitonda akunda abantu ubwo muramuhora iki mwaretse ko Imana yamurinze akarya utwo yavunikiye atari mu buroko, kandi abashaka kurya ibyo mutavunikiye mujye musubiza amaso inyuma murebe ingaruka zo kurenganya, Leta ya Rwanda ancien ibyayiranze murebe ingaruka byateye, murebe Mubutu umwami wa congo uko bya mugendekeye kubera kugirira nabi abantu, Idi Amini ubu ari he? n’abandi ntarondora. Mwebwe bacamanza mukore akazi kanyu neza, be very strong kandi mufashe n’abayobozi banyu bakuru kuba strong nibwo muzaba mwujuje inshingano zanyu nk’abatumwe n’Imana. , muzirikane ko Imana izira abarenganya abandi mureke rero gukomeza gukururira umuvumo uru Rwanda.
ntimunyongere inkuru, God bless you

hahirwa yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

gusa.mana.uge,ugaragaza.ukuri

Tuyisenge Martin yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka