Nyanza: Urubanza umucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe aregwamo Jenoside rwasubitswe

Urubanza Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere, aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwari kuburanishirizwa mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza tariki 22/10/2013 rwasubitswe kubera impamvu z’iperereza urukiko rukomeje gukora.

Uyu mucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe yagejejwe imbere y’abacamanza batatu yambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi kandi arinzwe n’ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu mutwe wa Military Police kuko ibyaha bya Jenoside akurikiranweho yabikoranye n’ingabo zatsinzwe muri Guverinema y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana mbere ya 1994.

Perezida w’Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza yabanje kwisegura ku baburanyi bombi ni ukuvuga abari bahagarariye ubushinjacyaha ndetse na Hategekimana Martin ukurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari bahungiye i Murambi maze abasaga ibihumbi 40 bakahicirwa.

Umucuruzi Hategekimana Martin ubwo yari imbere y'ubutabera yisobanura.
Umucuruzi Hategekimana Martin ubwo yari imbere y’ubutabera yisobanura.

Nk’uko Perezida w’imiburanishirize y’uru rubanza yabivuze rwasubitswe kubera ko urukiko rukirimo gukora iperereza rushakisha amakuru komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ibitse arebana n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro ubu akaba ari Nyamagabe yagenze ndetse n’abayigizemo uruhare bose.

Yabisobanuye agira ati: “Twandikiye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside tuyisaba kuduha amakuru y’uko mu cyahoze ari Gikongoro Abatutsi baho bishwe ndetse n’ababigizemo uruhare ariko ububiko bwabo baracyabutunganya ntibyatworoheye kubona ibyo twabasabye niyo mpamvu uyu munsi ntacyo turi bubatangarize”.

Abahagarariye ubushinjacyaha babanje kugira icyo bavuga kuri iryo subikwa ry’urubanza nabo bemeranya n’urukiko ko iryo perereza ryakomeza gukorwa ahubwo hakongerwaho no kuzabaza abatangabuhamya bashinja Majyambere uruhare rwe muri Jenoside.

Me Kayitare Serge wunganira mu mategeko Majyambere yamaganiye kure ibyo ubushinjacyaha bwasabye ko byongerwa kuri iryo perereza. Yavuze ko abo batangabuhamya nta gishya bazaba bazanye muri urwo rubanza ngo kuko n’ubundi ubuhamya bwabo aribwo bufungishije umukiriya we.

Aha yari amaze kumenyeshwa ko urubanza rwe rusubitswe asubiye muri gereza.
Aha yari amaze kumenyeshwa ko urubanza rwe rusubitswe asubiye muri gereza.

Ubushinjacyaha bwakomeje gushikama ku byo bwasabye urukiko buvuga ko ibyo byatewe n’impaka zavutse ubwo tariki 23/09/2013 urubanza rwatangiraga kuburanishwa maze uregwa agahakana ibyo abatangabuhanya bagiye bamushinja.

Ngo gutumiza abo batangabuhamya bizatuma izo mpaka zitongera kuba kuko umutangabuhamya ubwe azagaragara abyisobanurira bityo bikureho urujijo rwabaye urubanza rugitangira kuko uregwa n’ubushinjacyaha batabyumvaga kimwe.

Mu gihe urukiko rugikomeje iperereza ndetse n’ubushinjacyaha bukaba bwasabye kuzongera gutumiza abatangabuhamya bashinja Majyambere uregwa nawe yatumije abatangabuhamya bazamushinjura kugira ngo impande zombi zizanyomozanye tariki 26/11/2013 ari naho urubanza rwimuriwe.

Umugore we bashakanye yari yaje kumva urubanza umugabo we aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umugore we bashakanye yari yaje kumva urubanza umugabo we aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Majyambere bita ko ari umucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushuka Abatutsi barimo bahigwa mu gihe cya Jenoside ngo bahungire hamwe maze nyuma akaza kubicisha.

Ibindi byaha aregwa n’ubushinjacyaha ni ukuba yarajyaga mu nama zitegura Jenoside ndetse akaba ari nawe uzifatamo ijambo rinini hamwe no kuba yaragiye atera inkunga Interahamwe mu bihe bitandukanye azifasha mu ngendo zo kujya gushakisha abatutsi aho bari hose ngo bicwe akoresheje imodoka ze ariko iyamamaye cyane ngo ni stout y’ibara ry’umutuku.

Mu kwisobanura kwa Majyambere ibi byaha aregwa arabihakana akavuga ko arengana ahubwo byose ari ishyari n’inzangano zishingiye ku mitungo myinshi atunze yakomeye mu bucuruzi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ku munyamakuru wa kigali to day ..icyambere nturi gushaka amakuru urashaka ruswa cg barakuguze..inkuru watanze itandukanye cyanee n.isubikwa ry.urubanza..uragira uti urubanza barusubitse kubera impamvu izi.warangiza ugashyiramo ngo imodoka itukura..none se mubyo baburanye ejo basubika urumva barabivuze cg ni

karimunda yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

natanze igitekerezo murakinyonga?mwese muri bamwe ariko ntakibazo uwo nabwiraga yumvise ni umunyamakuru wanyu nasabaga kwirinda gushyiraho amafoto uko yishakiye,nashyireho ay uregwa,abo mumuryango we abareke,nk umudamu we.ubutaha azitonde.IKINYOMA NTIGITSINDA UKURI

alias yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

ariko uy’umugabo bamushaka ho iki igihe bahereye bamuretse koko yarafunzwe arafungurwa ari umwere none se kd barashaka iki? baretse amatiku n’inzangano agakomeza ikizamurira Nyamagabe ko yari yarabananiye

lili yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

oya nibyo rwose iperereza nirikorwe ndetse abatangabuhamya baze,tumunye ukuri,narabivuze kdi nzabivuga kenshi nti IKINYOMA NTIGITSINDA UKURI.nubwo byatinda umusaza agasaza,abashinja bagasaza,bizashyira tumenye ukuri ndabarahiye.

umusaza yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

ariko ubundi ubu aba yemerewe gufotora?yatweretse imigongo yabo gusa??hahaaaa ni danger,

houston yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Imanza zo mu Rwanda iyo zijya kuzamo amanyanga n’akarengane, zizamo ibintu bidafututse: Kuki uyu mugabo ataregwa nka HATEGEKIMANA Martin, agakurikiranwa nk’UMUCURUZI UKOMEYE w’i Nyamagabe?
@maranga [email protected]

Niyogusa yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka