
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda butangaza ko aba banyarwanda babiri babaga mu gihugu cy’Ubuholandi.
Bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaa moya n’iminota 10 (19h10) ku isaha y’i Kigali. Bazanywe n’indege y’ikompanyi itwara abagenzi ya KLM Royal Dutch Airlines.
Bakiva mu ndege nta jambo na rimwe bavuze,bahise bashyirwa mu modoka zigenewe gutwara abagororwa.
Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa

Mugimba na Iyamuremye bazacibwa urubanza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa birimo kuyitegura, gukangurira abandi kuyikora n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu Mujyi wa Kigali.
Mugimba yavukiye ahitwa i Cyambara muri Segiteri Gaturo, muri Komine ya Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yavutse ku tariki ya 24 Ukwakira 1959.

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri Segiteri Nyakabanda muri Komini Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.
Yakoze muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) akaba kandi yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “CDR”.
Iyamuremye we yavukiye ahitwa i Gatare muri Segiteri Kicukiro muri Komine Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975.

Akekwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND.
Akekwaho kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu Mujyi wa Kigali.
Ohereza igitekerezo
|
nibashyikirizwe ubutabera maze bacirirwe Imanza zikwiye.
Cyokora mba mbona bambabaje pe,genocide ni icyaha cy idasaza koko,bage bicuza babikuye k umutima imbabazi ni benshi tuzifite mu gihe babaye sincere,naho se umugabo usheshe akanguhe,intiti ba dr,abagabo bakiri bato.Imana itugirire neza,genocide ntigasubire mu Rwanda koko
Erega nukuri nta mahoro y’Umunyabyaha, Amaraso y’Inzirakarene azagumya kubabaza amahwemo, Bakanirwe urubakwiye Kdi Imana ni Umuhozi wukuri izajya igumya kubagaragaza.