
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda butangaza ko aba banyarwanda babiri babaga mu gihugu cy’Ubuholandi.
Bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaa moya n’iminota 10 (19h10) ku isaha y’i Kigali. Bazanywe n’indege y’ikompanyi itwara abagenzi ya KLM Royal Dutch Airlines.
Bakiva mu ndege nta jambo na rimwe bavuze,bahise bashyirwa mu modoka zigenewe gutwara abagororwa.
Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa

Mugimba na Iyamuremye bazacibwa urubanza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa birimo kuyitegura, gukangurira abandi kuyikora n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu Mujyi wa Kigali.
Mugimba yavukiye ahitwa i Cyambara muri Segiteri Gaturo, muri Komine ya Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yavutse ku tariki ya 24 Ukwakira 1959.

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri Segiteri Nyakabanda muri Komini Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.
Yakoze muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) akaba kandi yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “CDR”.
Iyamuremye we yavukiye ahitwa i Gatare muri Segiteri Kicukiro muri Komine Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975.

Akekwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND.
Akekwaho kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu Mujyi wa Kigali.
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira leta y’ubu Hollandi kuba ikomeza kwizera urwego rwacu rwubucamanza ibyo ntakindi kibitera nububanyi bwiza namahanga biranga urwanda muliki gihe.
Abo bagabo bazanywe harimo uyu witwa IYAMUREMYE ’Nzinga’nibyo avuka ahitwa GATARE mu karere ka Kicukiro muli NIBOYE.tumaze kuhunguka muli 1995 ahantu twatuye kugeza nubu naho iwabo inzu zacu ziri hafi kandi abavandimwe be baracyahari uretse bamwe bagiye bagenda bakamusanga ( barumuna be na Bashiki be)nibuka ko kenshi muli 1996 kugeza mugihe cyabachengezi batubwiraga ko ali muli Congo(DRC)RIMWE na rimwe bakatubwira ko yaje tukarara amajoro tumuhiga ariko ntitumubone no mugihe cya Gacaca maman we waje gupfa nuburwayi na Mushikiwe (Ange) ndetse nabandi bagerageje guhisha amakuru kandi bayazi mubyukuri abarokotse aho bose bari bamuzi ndetse bana mushira mu majwi hamwe nundi muhungu utuye aho muli gatare wo kwa NYIRANTEGE kugera ubu ataraboneka aho aherereye.Abo basore bombi basinjwa kwica abatutsi ndetse baranasahura bikabije abatutsi bari batuye NIBOYE YA KICUKIRO ndetse bakaba barayoboraga bariyeri zafataga abantu NIBOYE,BYIMANA,NYAKABANDA ndetse na Sahara aho bita kwa didi(abatoire)bakabajyana mushamba rya Eto aho benshi babiciye. nabandi bitegure ko umunsi umwe bazafatwa bakazanywa murwababyaye kandi Imiryango yabo yasigaye mu rwanda ikwiye kutera intambwe ikatanga amakuru yaho baherereye nibura bakagarurwa murwababyaye kuko Politique iriho ubu ntiyica ahubwo igerageza kugorora ababyemeye.Mugire AMAHORO yari I.JMV
nkuwo NGO ni iyamuremye ndabona yaramaze abantu akiri muto kumyaka 19
amena rwose nandi mahanga arebereho nayo yikureho abo bagome abohereze babazwe ibyo bakoze.ubuholandi turabushimye
Birakwiyeko Dushima Leta Y’urwanda Idahwema Kugaragaza Ukuri. Abo Bagabo Nibabazwe Ibyo Basize Bakoze Mu Rwagasabo.
Nibashyikirizwe Ubutabera Bwac Kko Burashoboye Kd Bahabwe Ibihano Bibakwiye Bibere Isomo Naband,
Abo bagome bajye bahanwa kuko ibyo bakoze ntibikwiye kugirirwa ikiremwa muntu gifite ubugingo nkabo. mbese mujya mubabaza niba bo bibaza ibyo bakoze muri 1994 na mbere yaho iyo baba aribo bahigwaga bakanicwa urubozo bakanatsembwa bari kuba bameze gute??? bari kubyakira gute??? mujye mubibabaza mwebwe aba journaliste kugirango ideas zabo muzisangiza nabandi bantu bamenye ukuri kuri mu mitima yizo nkora maraso. Murakoze
babacire urubanza bahanirwe abantu binzira karengane basize bamaze
Nibabazwe ibyo bakoze rwose kuko bakoze ishyano ubwo bahigaga bukware inzirakarengane z’abatutsi!
Nibyo pe nibabazwe ibyo bakoze bibuke abo bagize incike nuburyo bahigaga bukware inzirakarengane kigali.
Genoside nicyaha kidasaza kandi niyo wagira ute numutima nama wawe uragushinja.Nibaze bemere bicuze basabe imbabazi ubutabera nabwo bukore umurimo wabwo.
nibyo nibakurikirane ahubworeta yacu ishakenabandi,
Nibabakurikirane rwose ubutabera burahari turabwizeye!