Bernard Munyagishari uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyagishari ategereje abacamanza baza kumuburanisha ari mu cyumba cya gereza i Mageragere
Munyagishari ategereje abacamanza baza kumuburanisha ari mu cyumba cya gereza i Mageragere

Munyagishari wayoboye MRND ku Gisenyi, aregwa gutegeka urubyiruko rw’Interahamwe kwica Abatutsi ndetse ngo yajyaga i Kigali gushakira izo Nterahamwe imihoro n’amagerenade byabafashije gukora ubwo bwicanyi.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 60 y’ubukure, yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 25 Gicurasi 2011, ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR ku itariki ya 14 Kamena 2011.

Urwo rukiko rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya rwoherereje Munyagishari kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ku itariki 24 Nyakanga 2013.

Bernard Munyagishari araburanira mu Rukiko rw'Ubujurire (Ifoto:Internet)
Bernard Munyagishari araburanira mu Rukiko rw’Ubujurire (Ifoto:Internet)

Urubanza ruraburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Munyagishari yiregura ari muri gereza i Mageragere, ariko abacamanza, abamwunganira n’abashinjacyaha bo baza kuba bari mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ubujurire ruri ku Kimihurura i Kigali.

Inkuru bijyanye:

Urubanza rwa Munyagishari rwasubitswe kubera kutaba hamwe n’umwunganira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese kuki aba genocidaires bose basa?
Bameze nk’impanga singishobora kubatandukanya.Abafatirwa muri Europe,US,Canada bose wagirango umwe ni mukuru cg murumuna wundi. Bagira uko bakanura amaso,isura mbi yuzuye ubugome,ibiganza birimo amabavu menshi kubera gutema n’ibindi byinshi bibaranga ntavuze. Yewe Rwanda we!
Iyo tutagira ubuyobozi bunogeye Imana n’Abanyarwanda,sinzi aho tuna turi

M- Grace yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka