Urubanza rwa Munyagishari rwasubitswe kubera kutaba hamwe n’umwunganira

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ataje mu rukiko aho umwunganizi we yari ari, kubera kwirinda Covid-19.

Bernard Munyagishari yoherejwe n'urukiko rwa Arusha kuburanishirizwa mu Rwanda mu 2013
Bernard Munyagishari yoherejwe n’urukiko rwa Arusha kuburanishirizwa mu Rwanda mu 2013

Munyagishari yari yicaye mu cyumba cya gereza i Mageragere, kirimo ikoranabuhanga rituma arebana kandi yumvana n’abacamanza, ubushinjacyaha hamwe n’umwunganira, bo bari bicaye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ubujurire ruri ku Kimihurura i Kigali.

Umucamanza yabanje kubaza Bernard Munyagishari niba arimo kumva neza ibivugirwa mu cyumba cy’iburanisha, we avuga ko arimo kumva neza ariko ku ruhande rw’urukiko amajwi ntabwo yumvikanaga neza bigatuma bamusubirishamo.

Umwunganizi wa Munyagishari, Me Shoshi Bizimana Jean Claude yakomeje agaragaza imbogamizi y’uko kutaba hamwe n’umukiriya we bituma kwisobanura bishobora kuzamo imbogamizi.

Me Bizimana yagize ati "Biratugora kumvikana na we, bizasaba ko we aza hano cyangwa jyewe nkamusangayo".

Urukiko rwamaze kwihererera ruragaruka rutangaza ko urubanza rwimuriwe ku itariki 17 Ugushyingo 2020 saa tatu za mu gitondo, kandi Munyagishari akazaba ari kumwe n’umwunganira.

Bernard Munyagishari wayoboye MRND ku Gisenyi aregwa guha amabwiriza urubyiruko rw’Interahamwe yo kwica Abatutsi, ndetse no kubashakira imihoro n’amagerenade byo gukora ubwo bwicanyi.

Icyaha cyo guhohotera abagore no kubasambanya yabanje kuregwa, urukiko rwakimuhanaguyeho.

Ubwo Urukiko Rukuru rwari rumaze kumukatira igifungo cya burundu muri 2017, Munyagishari yahise ajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga (kuko urw’ubujurire rutari rwagashyizweho), akaba yaravugaga ko yahawe abunganizi atemera kandi ko ibyaha aregwa byari bigikeneye gukorwaho iperereza.

Nyuma yaho ariko Munyagishari yaje kubwira Ubushinjacyaha ko azaburana yemera icyaha, ubu akaba arimo gusaba kugabanyirizwa igihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka