Urwango Mugesera yangaga Abatutsi rwatumye yanga na bene se

Abaturage batuye aho Leon Mugesera akomoka mu mudugudu wa Gapfura, akagali ka Rusororo mu murenge wa Muhororo barifuza ko urubanza rwa Mugesera rwazaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha kuko bamufiteho amakuru menshi arimo n’ukuntu yangaga bene se abaziza ko nyina ari umututsikazi.

Ngirabatware Thadee, mukuru wa Mugesera ariko badahuje nyina, avuga ko urwango rw’abatutsi Mugesera yarugaragaje na mbere yuko avuga amagambo yavugiye ku Kabaya.

Mugesera ngo yangaga Abatutsi ku buryo n’abavandimwe be (kuri se) ariko badahuje nyina atabihanganiraga abaziza ko nyina ubabyara yari umututsikazi.

Ngirabatware yatangarije Kigali Today ko Leon Mugesera yavuze ko nta mututsi ugomba kuyobora muri Gisenyi. Aha Mugesera ngo yavugaga bakuru be (Ngirabatware na Mfizi badahuje nyina) yitaga ibyitso by’inkotanyi kuko batari mu ishyaka rya MRND. Icyo gihe Mpfizi yari konseye wa segiteri Rongi.

Nubwo Mugesera yangaga bene se, Ngirabatware ubu ufite imyaka 85, niwe warihiye Mugesera amashuri mu kigo kitiriwe Mutagatifu Aloys i Nyanza.

Ngirabatware avuga kandi ko Mugesera yageze naho yanga nyina umubyara witwaga Nikwigize Rosarie, amuhora ko yumvikanaga n’abana ba mukeba we w’umututsikazi witwaga Nyiranziza Laurence kugeza n’ubwo yanze kumwubakira.
Nyiranziza yaje kubakirwa na Kabwana, murumuna wa Ngirabatware.

Agasozi ka Rongi aho Mugesera avuka (ahari igiti cy'umuvumu niho inzu ya nyina yari yubatse)
Agasozi ka Rongi aho Mugesera avuka (ahari igiti cy’umuvumu niho inzu ya nyina yari yubatse)

Ababonye uko ubwicanyi bwagenze muri ako gace, bemeza ko amagambo ya Leon Mugesera yongereye ubukana mu mitwe y’abicanyi, cyane cyane abaturuka ku Kabaya kugeza ubwo bavaga mu gace batuyemo (ku kabaya) bakaza kwica i Gatumba no ku Muhororo aho Mugesera avuka.

Nsanzamahoro Jean, umwe mu bacitse ku icumu uturanye n’aho Mugesera avuka, avuga ko nubwo ubwicanyi bwabaye atari mu Rwanda, ibikorwa n’amagambo ye byatwitse Ngororero, cyane cyane mu cyahoze ari komini Kibirira, bityo kuhamuburanishiriza bikaba byaba ari ugutanga ubutabera.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nitwa amina nkomoka nyarugenge nagirango munsobanurire aho izina umuhutu numututsi byavuye mumbabarire munsobanurire kuko byatumye mbaho nabi singira efpo naruguru.

amina yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

izina umuhutu numututsi ryavuyehe konjye ryatumye mbura efpo na ruguru mumbabarire munsobanurire

amina yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

Iyi nkuru yuzuyemo ibinyoma n’a marangamutima. Biragaragara ko ifite ikindi igamije. Niba Mugesera yarakoze amabi, agatuma inzirakarengane zihigwa bunyamaswa azahanirwe icyo cyaha, ariko mwirinde kumuharabika. Mugesera yagiriye akamaro benshi bo mu muryango we, yatunze nyina muri byose , yamuzaniraga imifuka y’iibirayi, ibishyimbo, isukari buri kwezi. Musigeho kumusebya

Tweed yanditse ku itariki ya: 4-02-2012  →  Musubize

Njye mvuka aho bita mu ngororero ninaho narokokeye, igihe mugesera avuga ririya jambo 1992, abatutsi bose bo mungororero nahitwa Kabuti twaraye dutwikirwa amazu baturira inka, batwica, interahamwe zaturutse ku kabaya nizo zaje guha umusada izo mungororero kuva ubwo abatutsi ba ngororero na Kibirira babaye impunzi ahitwa kungoro ya Muvoma mumujyi wa ngororero kugeza 1994 Genocide itangiye, baratwica baraturangiza......

zuzu yanditse ku itariki ya: 31-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka