Urubanza rwa Ingabite na Leta rwasubitswe kubera ibura ry’umwe mu bacamanza

Urukiko rw’ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza Victoire Ingabire aregamo Leta ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012 kubera ko umwe mu bacamanza baburanishije urwo rubanza atabonetse kubera ubutumwa bw’akazi arimo.

Ingabire yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga avuga ko hari zimwe mu ngingo z’amategeko zashingiweho mu kumushinja ibyaha bitandukanye zinyuranyije n’itegeko nshinga. We n’umwunganira basaba ko izo ngingo zivanwa mu mategeko.

Ni urubanza rusa n’urufite icyo ruvuze ku rundi Victoire Ingabire asanganywe mu rukiko rukuru, aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ingabire na Maitre Gatera Gashabana umwunganira, basaba urukiko rw’ikirenga kuvanaho zimwe mu ngingo z’ayo mategeko yo muri 2003 ahana ingegabitekerezo ya Jenoside, ngo kuko atandukanye n’ibyo itegeko nshinga riteganya, aho ryemerera buri wese ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi ngo ibyo yavuze bikaba ari ibitekerezo bye.

Mu mategeko agenga imiburanishirize y’inkiko mu Rwanda, iyo mu nteko yaburanishije urubanza habuzemo umucamanza umwe cyangwa benshi, icyo gihe nta cyemezo gifatwa kugeza agarutse.

Iyo hari impamvu ikomeye ituma atazaboneka, biba ngombwa ko asimbuzwa mbere y’uko inteko yari arimo ifata umwanzuro runaka.

Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi kugeza ubu ritaremerwa mu Rwanda, Victoire Ingabire, abifashijwemo n’umwunganira mu mategeko bari bagaragarije urukiko rw’ikirenga ko ibyashingiweho n’ubushinjacyaha mu gushinja Ingabire icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ibitekerezo bye kandi yemerewe gutangaza.

Uhagarariye Leta muri uru rubanza Maitre Theophile Mbonera, avuga ko aya mategeko yahindutse kuko kuva tariki 14 Kamena 2012, hakurikizwa igitabo gishya cy’amategeko ahana.

Ibi ntabyumvikanaho na Ingabire n’umwunganira, bo bemeze ko ibikubiye mu ngingo ya 4 y’itegeko ryo muri 2003 byasubiwemo uko byakabaye muri ayo mategeko mashya agenderwaho ubu.

Gatera Gashana wunganira Ingabire, anavuga ko muri ayo mategeko haburamo ibikorwa nyirizina bigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside (ibyo bita mu gifaransa elements constitutifs) bigasiga abantu mu rujijo ku birebana n’icyaha cyakozwe.

Maitre Mbonera wunganira Leta, we avuga ko aya mategeko asobanutse kuko ahana abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ibyo bikwiye kuko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari ihame mu rwego rwo kwirinda indi Jenoside iyo ariyo yose.

Urukiko ni rwo rwagombaga gufata icyemezo kuri uru rubanza, none rwimuriye icyo gikorwa ku itariki 18 Ukwakira 2012 saa tanu. Nk’uko bikunze kugenda, uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abantu batandukanye ndetse barimo n’abarwanashyaka ba DFU Inkingi bagaragaye bapepera umuyobozi wabo.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka