Umurinzi Initiative urashinja Aimable Karasira na Agnès Uwimana gupfobya Jenoside

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umurinzi Initiative ugamije gushyigikira ibikorwa byamagana abantu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muryango uvuga ko umaze igihe ubona abantu bakwirakwiza amakuru, ibitekerezo n’amagambo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakabangamira n’ituze rusange rya rubanda, uwo muryango ‘Umurinzi’ ukaba usanga abo bantu bakwiye gukurikiranwa mu butabera.

Agnès Uwimana na Aimable Karasira bavugwaho gupfobya Jenoside
Agnès Uwimana na Aimable Karasira bavugwaho gupfobya Jenoside

Umurinzi Initiative uvuga ko abo bantu babinyujije mu byo batangaza, usanga bahamagarira Abanyarwanda kwigumura ku butegetsi buriho, nyamara hakaba nta gikorwa mu byerekeranye n’amategeko kugira ngo bahagarike ibyo bikorwa byabo bashyikirizwe ubutabera nk’uko byagendekeye abandi nka bo.

Amategeko y’u Rwanda avuga ibyerekeranye n’uburenganzira bwo kwisanzura mu kuvuga icyo umuntu atekereza, icyakora akagaragaza n’aho umuntu atagomba kurenga mu gukoresha ubwo burenganzira mu gihe bubangamira ituze rusange rya rubanda, cyangwa mu gihe umuntu yitwaza ubwo burenganzira agakwirakwiza urwangano rushingiye ku moko cyangwa agamije gutandukanya abantu ashingiye ku turere.

Ibi rero ngo bigaragaza ko hakiri icyuho mu gukurikirana abakora bene ibyo bikorwa biteza amacakubiri mu Banyarwanda, dore ko usanga babisubiramo kenshi nyamara ntibakurikiranwe.

Umurinzi Initiative uvuga ko muri abo bantu harimo nka Aimable Uzaramba Karasira, Agnès Uwimana Nkusi n’abandi bakwirakwiza amakuru abiba urwango mu Banyarwanda kandi ntibahanwe. Aba kandi ngo usanga badatinya guhkana Jenoside yakorewe Abatutsi bakabivuga mu ruhame no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube.

Umurinzi Initiative uvuga ko wafashe icyemezo cyo kudakomeza guceceka mu gihe hari abantu bashaka koreka Igihugu mu makuba nk’ayo cyanyuzemo mu bihe byashize.

Uwo muryango ushishikariza abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko kurinda abaturage ubutumwa nk’ubwo bubabibamo urwango.

Uyu muryango kandi wagejeje iki kibazo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abadepite na Sena), kuri Minisiteri y’Ubutabera no ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bagire icyo bakora kuri abo bantu bahakana bakanapfobya Jenoside.

Umurinzi Initiative kandi wasabye abumva bashaka kuwushyigikira muri iki gikorwa cyo kurwanya bene abo bantu kubigaragaza banyuze kuri uru rubuga https://www.change.org/p/rwanda-parliament-stop-revision-of-the-genocide-against-the-tutsi

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, RIB yahise itangaza ko Karasira Aimable yatawe muri yombi. Soma inkuru irambuye HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka