Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Buholandi

Umunyarwanda witwa Mugimba Jean Baptiste wabaga mu gihugu cy’u Buholandi yatawe muri yombi tariki 23/01/2014 ngo azisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.

Uyu mugabo w’imyaka 54 wari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Nyakabanda ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikariza kwica Abatutsi. Mugimba ashinjwa kandi gushyiraho bariyeri zaguyeho abantu batagira ingano no kuyobora ibitero byaguyemo Abatutsi.

N’ubwo yari amaze igihe kitari gito aba mu buryo bwemewe n’amategeko mu Buholandi, Mugimba yambuwe uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu kuva muri Nyakanga 2013 kubera ibyaha akekwaho, icyemezo yajuririye ariko biba iby’ubusa inkiko zimutera utwatsi.
Ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bwatangaje ko buri mu iperereza, kandi ngo ashobora kuzoherezwa mu Rwanda aho ibyaha akurikiranyweho byabereye.

Ibihugu bitandukanye nka Canada, Norvege, Suwede na Denmark byashimye intambwe yatewe n’ubutabera bw’u Rwanda bifata icyemezo cyo kujya byohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside ngo abe ariho bazajya baburanishirizwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona ibihugu by’iburayi ndabona bimaze gutera intambwe mu gufasha abanyarwanda gutera intambwe mu guha ubutabera abacitse ku cumu rya jenocide yakorewe abatutsi

keita yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka