Tite Barahira wayoboye Komini Kabarondo yatawe muri yombi mu Bufaransa
Tito Barahira wabaye umuyobozi wa Komini ya Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na Prezida wa MRND muri Kabarondo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatawe muri yombi mu Bufaransa tariki 02/04/2013.
Uyu mugabo w’imyaka 61 wahinduye izina akiyita Barahirwa yatawe muri yombi n’abajandarume bakorera mu gace ka Toulouse nyuma yo kurekurwa muri Werurwe 2011 ariko acungirwa hafi n’ubutabera.
Dosiye ye yoherejwe ku rukiko rwisumbuye rw’i Paris hatangira irindi perereza ryimbitse.
Barahira wanabaye umuyobozi wa Electrogaz mu cyahoze ari Kibungo akurikiranweho ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya iherereye mu mujyi wa Kabarondo aho mu minsi mike Abatutsi babarirwa mu majana bahise bicwa.
Alain Gauthier ukuriye imiryango itegamiye kuri Leta ikurikirana abakoze mu Jenoside mu Rwanda bari ku butaka bw’u Bufaransa, ashimangira ko abantu bo mu cyahoze ari Komini ya Kabarondo bashinja Barahira kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yahabereye.
Barahira yahungiye mu Bufaransa mu 1994. Kuva icyo gihe, ngo yabaga wenyine kandi nta kazi kazwi yari afite. Umwe mu nshuti yatangarije itangazamakuru ko yari afite ibibazo by’ubuzima bubi aho yisungaga ibigo byakira abantu kugira ngo bibafashe kubaho.
Itabwa muri yombi rya Barahira rije nyuma y’uko uwahoze mu ngabo zatsinzwe (ex-FAR) Capt. Pascal Simbikangwa yongeye kugezwa imbere y’urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu cyumweru gishize.
Alain Gauthier avuga ko ari ikintu cyo kwishimira kuko bigaragaza ko ubutabera bw’u Bufaransa bwongereye imbaraga mu gukurikirana abakekwa gukora Jenoside bari ku butaka bwabo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo ahakana ni. amatakira ngoyi bazamuzane muRwanda
jye we ndahakanye ko tito ya arafite ubuzima bubi kuko nu bwo yabaga wenyine umugore na bana bari hafiye.kandi bose nabakozi.basuraga umusi kuwundi.uwatanze ayomakuru yuko afite ubuzima bubu ntabwo abizi.nuko nyine icyaha arigatozi nyine naho umuryangowe warumushyigyikiye.rwose turishimye ariko byaba byiza agyawe mu rwanda.amakuru ye yose turayazi tuzayohereza kuri cnlg ishinzwe ku rwanya genocide mu rwanda.tuzababwira na bamushyikiye.abarokotse twese dufatane mumugongo muriyimisi yi cyunamo.
Barahira abantu yishe nabo yicishije muri Kabarondo Rundu na Rubira bose baramuzi cyane, ukuntu yazanye interahamwe zigatemagura abantu mu kiliziya kabarondo, babona abatutsi batangiye kubanesha kubera amabuye yabo babaga bifitiye, agahita abwira uwitwaga toto akabateramo gerenade sha. Bazamuzane mu Rwanda