Thadee Kwitonda agiye koherezwa kuburanira mu Bubiligi

Thadee Kwitonda wahunze ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaba agiye koherezwa mu Bubiligi nyuma yo gufatirwa muri Uganda, nk’uko Polisi y’iki gihugu ibitangaza.

Asan Kasingye, umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga n’Imibanire mpuzamahanga muri Uganda, yavuze ko Kwitonda agomba kujyanwa byihutirwa mu Bubirigi kuko ni cyo gihugu kimushakisha.

yagize ati: “Ntituri kumwohereza nk’umunyabyaha mu Bubiligi kuko nta masezerano yo guhana abanyabyaha yasinywe hagati y’u Bubiligi na Uganda, ariko turi kumujyanayo ubu nk’umuturage w’Umubiligi”.

Kasingye yatangarije the newtimes ku munsi w’ejo, ko Hillary Onek, minisitiri ushinzwe umutekano wo mu gihugu yamaze gusinya yemeza ko Kwitonda yoherezwa mu Bubiligi, aho bishobotse kuri uyu wa Gatandatu yahita yoherezwa.

Bihuriranye n’uko Polisi y’u Rwanda nayo yari iri gukora ibishoboka byose ngo uyu Kwitonda azanwe mu Rwanda, aharangirize igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe n’urukiko gacaca mu 2008.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwasabye ko Uganda yaba ihagaritse kumwohereza mu bubiligi, kugira ngo barebe uburyo yazanwa mu Rwanda.

Jean Bosco Siboyintore, ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera bakoze jenoside yagize ati: “Kwitonda yahunze ngo adakurikiranwaho uruhare yagize muri Jenoside kandi ni inyungu z’ubutabera kuzanwa mu Rwanda ngo aharangirize igihano cye. Binyuze muri polisi y’igihugu twarabisabye kandi ibihugu byombi biri gushaka igisubizo”.

Siboyintore yanongeyeho ko Kwitonda aramutse ajyanwe mu bubirigi nabwo babyakira neza, agira ati: “U bubirigi byamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zisaba ko atabwa muri yombi ndetse bwaramushakaga, bityo aramutse yoherejweyo tuzabyakira tunakurikirane ko ubutabera bwubahirijwe, n’ubwo ikifuzo cyacu kwari ukumugira ku butaka yakoreyeho ibyaha.

Kugeza ubu turacyategereje ngo turebe ikizava mu mishyikirano iri gukorwa n’amakipe y’urwanda n’ay’ubugande”.

Kwitonda w’imyaka 51 wari uzwi ku izina rya John Tumwesigye washakishwaga na Polisi ya Uganda kuva mu kwezi kwa04/2012, yatawe muri yombi ku wa kane w’iki cyumweru dusoza hafi na ambasade y’u BubiIigi mu mujyi wa kampala.

Kwitonda bivugwa ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ngoma mu ntara y’uburasirazuba no muri Butare mu ntara y’amajyepfo, aho yari umunyamabanga mukuru wungirije wa banki nkuru y’u Rwanda mu 1994.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka