Sadi Bugingo yakatiwe imyaka 21 n’urukiko rwa Norvege kubera Jenoside

Umunyarwanda utuye mu mujyi wa Oslo muri Norvege witwa Sadi Bugingo, tariki 14/02/2013, yakatiwe gufungwa imyaka 21 kubera ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 2000 muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Sadi Bugingo ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahari perefegitura ya Kibungo muri economat general ndetse n’ahitwa i Nyakarambi.

Byumwihariko yashinjwe gufasha no gutwara Interahamwe zagiye kwica abari bahungiye muri Kiliziya i Kibungo, ndetse n’abari bahungiye mu bitaro bya Kibungo.

Bugingo yahakanye ko hari ishyaka rya Politiki yabereye umuyoboke mu gihe abatangabuhamya benshi bemeje ko yari akomeye mu ishyaka ryakanguriye abantu kwicana.

Nubwo ngo nta muntu Sadi yishe, urukiko rwari ruyobowe n’umucamanza Jonas Petter Madsø ruvuga ko yagize uruhare mu guta hari abapfa kuko yatanze imodoka n’ibikoresho byakoreshejwe mu bwicanyi.

Bugingo w’imyaka 47 yahise atangaza ko ajuririra iki cyemezo cy’urukiko rw’i Oslo. Urubanza rwa Bugingo rwaburanishirijwe mu cyumba kimwe n’ahaburanishirizwaga urubanza rwa Anders Behring Breivik wishe abantu biganjemo abana bari mu biruhuko muri iki gihugu muri Nyakanga 2011.

Bugingo wageze muri Norvege mu 2001 yahakoze nk’umukozi ushinzwe isuku ahitwa Bergen kugeza atawe muri yombi mu 2011.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nahanwe ahubwo nayo ni mike kuko natwe twabuze abacu,ariko twizeyeko tuzabonana mwijuru

umwiza aime yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka