Protais Zigiranyirazo arasaba ICTR miliyoni y’amadorali y’impozamarira

Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya “Z” arasaba urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kumuha indishyi z’akababaro kuko rwamutaye muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo wahoze akomeye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal dore ko yari na muramu we, yafashwe ashinjwa kugira uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko aza kuburana agirwa umwere.

Ubu Zigiranyirazo aracyari muri Tanzaniya mu gihe ategereje ko hari igihugu cyakwemera kumwakira kuko ibyo kuza mu Rwanda atabikozwa.

Bwana Z abifashijwemo na mushiki we, Agatha Habyarimana, umufasha wa nyakwigendera Habyarimana, akeneye impozamarira kuko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko hanyuma akaza no gutsinda urubanza kandi akaba yaravukijwe uburenganzira bwe bwo kubana n’umuryango we no kwishimana nawo akamara imyaka igera ku munani muri gereza kandi arengana; nk’uko Radio Netherlands yabitangaje.

Si ibyo gusa kandi uyu mugabo asaba kuko ashaka ko urukiko rwa Arusha rutegeka u Bubiligi kumwakira akaba ari ho ajya kuba kuko ngo bamufashe ari ho aba kandi hanatuye abantu benshi bo mu muryango we akaba atifuza kubajya kure.

Ibi kandi binashimangirwa n’abamuburanira bavuga ko ICTR ifite ubushobozi bwa gusaba u Bubiligi kwakira Z akabona aho aba mu mutekano binyuze mu kanama gashinzwe umutekano ko muri ONU nk’uko abyifuza.

Mu nzu Zigiranyirazo abamo muri Tanzaniya ari kumwe n’abandi bantu barindwi barimo abagizwe abere n’urukiko rwa Arusha cyangwa se barangije ibihano byabo nabo bategereje ko babona aho berekeza kuko kugaruka mu rwababyaye byo batabikozwa.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka