Nyaruguru: Urubanza rwo kuvurugura icyemezo cya Gacaca rusubitswe inshuro 10

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagusubitse ku nshuro ya 10 isuzumwa ry’ubujurire mu rubanza ruregwamo Kabirima Jean Damascene, nyuma yo gukatirwa n’urukiko Gacaca igihano cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rubanza rwabaye tariki 23/09/2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwibukije abari aho ibyo Kabirima yahamijwe n’urukiko Gacaca rwa Kanombe B mu mujyi wa Kigali, birimo kuba mu gihe cya Jenoside yarakoze urutonde rw’abagombaga kwicwa, kugira uruhare mu bitero byahitanye Abatutsi bari batuye mu cyahoze kitwa Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru), gushinga bariyeri no gushishikariza ubwicanyi.
Impaka ku isubirishwamo ry’urubanza rwaciwe zamaze amasaha agera muri abiri n’igice ku ruhande rw’ubushinjacya n’uwunganira Kabirima, hagamijwe gusubirishwamo urubanza.

Kabirima (wambaye imyenda y'imfungwa) imbere y'urukiko aburana igihano yakatiwe na Gacaca cyo gufungwa burundu y'umwihariko.
Kabirima (wambaye imyenda y’imfungwa) imbere y’urukiko aburana igihano yakatiwe na Gacaca cyo gufungwa burundu y’umwihariko.

Izi mpaka zibanze ku ngingo ya 194 yo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’ishinjwa byaha,kimwe no mu ngingo ya 10 y’itegeko ngenga rikuraho inkiko Gacaca, igaragaramo impamvu zishobora gutuma urubanza rwaciwe rusubirwamo.

Hamaze kumvwa impamvu zitangwa n’uregwa aho yasabaga ko urubanza rwasubirwamo, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwari ruyobowe n’umucamanza Yaramba Athanase, rwatangaje ko taliki ya 17 Ukwakira 2014 saa tanu za mu gitondo, aribwo hazasomwa icyemezo cyuko urubanza ruzasubirwamo cyangwa se hakaguma gukurikizwa icyemezo cyafashwe n’urukiko Gacaca rwa Kanombe B.

Nyuma yibyo uregwa yongeye kwambikwa amapingu, yurizwa imodoka y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa asubizwa muri gereza ya Nyamagabe aho afungiwe.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka