Nyaruguru: Habyarimana ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 9

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa 18 Kamena 2015 rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Remera ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Habyarimana w’ imyaka 68 y’amavuko ngo mu cyumweru cya mbere cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 , ubwo abaturage bari mu biganiro, ngo yumvikanye avugira mu ruhame ngo “Tuzahora twunama kugeza ryari”?

Bushingiye ku buremere bw’ aya magambo Habyarimana yavugiye mu ruhame ubwo hatangwaga ibiganiro bukanashingira ku ngingo ya 116 mu gika cyayo cya mbere, yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , ubushinjacyaha bwasabiye Habyarimana igihano cyo gufungwa imyaka icyenda.

Ahawe umwanya wo kugira icyo avuga kubyo aregwa, Habyarimana yemeye atazuyaje ko icyo cyaha aregwa koko yagikoze, kandi avuga ko nta kundi kuburana ahubwo yiteguye kugihanirwa.

Habyarimana yagize ati "Ntacyo bambeshyeyeho simburana, icyaha naragikoze ntabwo ngihakana , singihunga”.

Bamwe mu baturage bakurikiranye uru rubanza barimo n’ abo mu muryango wa Habyarimana Reverien bavuze ko barukuyemo isomo ryo kudapfa kuvuga ibyo babonye cyane cyane mu bihe byo kwibuka.

“Buri munyarwanda wese yumve ko kwibagirwa jenoside bitazigera bibaho mu Rwanda, kandi abantu birinde kujya bavuga amagambo babonye yose” – umuturage wa Remera.

Kuba uru rubanza rwa Habyarimana rwaje kuburanishirizwa aho yakoreye icyaha,ngo ni uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi z`ubutabera ndetse no kugirango abaturage bahabonere isomo.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa kuwa kabiri tariki ya 30 Kamena 2015, saa saba z’amanywa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje rwose niba har abantu bafite imyumvire nkiyo

sando yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Iyo myaka ahubwo bazayongere. Nabandi babonereho. Kandi ubutabera bukomeze akazi kabwo neza.

Shingiro Intore yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka