Nyanza: Urubanza rw’umucuruzi Majyambere rwasomwe igice izindi ngingo zirasubikwa

Urubanza ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru bwajuririyemo Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere uregwa uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwasomwe igice izindi ngingo zarwo zirasubikwa.

Uyu mucuruzi ukomeye wo mu karere ka Nyamagabe ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bitanu birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi mu gihe cya jenoside, guhungishiriza abatutsi ahantu nyuma akaba ari we ubagambanira bakicwa, gufatanya n’interahamwe kwica abatutsi bari bahungishirijwe ku mashuli y’imyuga y’i Murambi mu karere ka Nyamagabe, Gukomeretsa umuntu ku bushake ndetse no kudatabara umuntu uri mu kaga.

Kuri iki cyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwakimuhanaguyeho buvuga ko ubushinjacyaha butakijuririye ariko ibindi byaha bisigaye rwemeza ko akomeza kubikurikiranwaho.

Urubanza rwa Majyambere rwari busomwe mu buryo bwa burundu kuri uyu wa 30/06/2014 nk’uko urukuko rukuru urugereko rwa Nyanza rwari rwabitangaje mu miburanishirize yarwo ya mbere, ariko rwiseguye ku bari baje kumva imyanzuro yarwo ko rutagisomwe rwose ahubwo ko rusomwa igice.

Umucuruzi Majyambere yitaba urukiko ari muri iyi myambaro.
Umucuruzi Majyambere yitaba urukiko ari muri iyi myambaro.

Perezida w’imiburanishirize y’uru rubanza ruburanishirizwa mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza yatanze impamvu z’isubikwa ryarwo avuga ko zishingiye ku bushishozi. Yagize ati: “Uru ni urubanza rwagize ibibazo byinshi birasaba kurwitondera kugira ngo ubutabera buzatangwe mu buryo bunoze”.

Urukiko rwahise ruboneraho gutangaza ko hari ubuhamya bwa Caporal Kamanzi Straton ugomba kongera guhamagazwa kugira ngo asubire gutegwa amatwi kimwe n’abandi batangabuhamya bagizwe ibanga ubwo uru rubanza rwasomwaga igice.

Aba batangabuhamya bose bategerejwe muri uru rubanza tariki 21/07/2014 nyuma yaho maze rubone gucibwa mu buryo bwa burundu nk’uko Perezida w’iburanisha ry’uru rubanza yabitangaje.

Ubwo uru rubanza rwasomwaga igice izindi ngingo zaryo zigasubikwa umucuruzi Majyambere we yari wenyine nta mwunganizi mu mategeko bari kumwe nk’uko byari bisanzwe kimwe n’ubushinjacyaha nabwo ntibwahabonetse.

Muri uru rubanza ubushijyacyaha buba burimo gusabira uyu mucuruzi Hategekomana Martin bakunze kwita Majyambere igifungo cya burundu ariko ibyo bumurega byose aba abihakana agatsemba avuga ko nta ruhare na mba yagize muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka