Nyamagabe: Umugabo ushinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside yagejejwe imbere y’ubutabera

Sitefano Munyemana wo mu karere ka Nyamagabe arashinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera amagambo yavuze ko Abahutu nabo bakwiye kujya bibukwa kuko habayeho jenoside ebyiri.

Munyemana w’imyaka 68, amagambo ashinjwa ngo yayavuze ubwp hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21

Kuri uyu wa 16 Kamena 2015, nibwo mu kagari ka Kigeme, umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, hatangiye urubanza aburanishwamo hanumvwa abatangabuhamya bari bahari ubwo yavugaga ayo magambo.

Ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe bumushinja icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugendeye ku bari baharikandi nyir’ubwi nawe akiyemerera icyaha nubwo atemera amagambo yose yavuze ashinjwa.

Ukutemera icyaha neza uko cyakozwe ni byo ubushinjacyaha buheraho busaba urukiko ko yahanishwa igihano cy’imyaka icyenda giteganywa n’ingingo y’116 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha wari witabiriye uru rubanza, yatangaje ko abaturage bakwiye kwirinda kuba bagwa mu byaha byo guhakana no gupfobya jenoside.

Yagize ati “Turabakangurira kubana neza, kumenya icyo bakwiye kuvuga cyubaka kandi gifasha n’umuryango nyarwanda ariko noneho no kwirinda icyari cyo cyose bavuga kiganisha kuguhakana jenoside yakorewe abatutsi.”

Abaturage nabo bakaba bakuyemo isomo rikomeye ryo kuba batagomba gukinisha imvugo zigamije guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, nk’uko Mari Anne Mukakarisa wari witabiriye uru rubanza yabitangaje.

Ati: “Bidusigiye rero inyigisho y’uko tutagomba gukoreka amateka cyangwa se ngo tugoreke jenoside yakorewe abatutsi kuko yabaye bari bakuru babireba nkuko nawe yabirebaga.”

Umwanzuro w’uru rubanza ukaba uzasomwa taliki ya 23 Kamena 2015 mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe aho icyaha cyabereye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mana Yange Nihatari

Pungu yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

nubwo mbona ashaje bwose akwiye gukanirwa urumukwiye, iyo amenya mbere agasaza atanduranyije cyane

Ndemezo yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka