Nyamagabe: Abanze gukora ibihano nsimburagifungo bagiye guhagurukirwa
Bamwe mu baturage bakatiwe kurangiriza ibihano byabo mu mirimo nsimburagifungo ntibayitabira, bityo akarere ka Nyamagabe kakaba kagiye kubahagurukira abadashaka gukomeza imirimo nsimburagifungo bagasubizwa muri gereza.
Abakatiwe ibihano nsimburagifungo bifitiye Leta inyungu (TIG) mu karere ka Nyamagabe bagera ku 1,927. Akarere kakaba karabaruye abagera kuri 341 batakoze ibihano.
Abaturage bakatiwe ibihano nsimburagifungo bifitiye inyungu Leta (TIG) batereye agati mu ryinyo, badashaka kurangiza ibihano byabo, bitwaje ko bashaje batagifite imbaraga n’abavuga ko bafite uburwayi runaka, bafatiwe ibyemezo byo gusubizwa muri gereza.
Jean D’amour Mudateba, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaduha, umwe mu mirenge ifite umubare mwinshi wabatitabira ibihano nsimburagifungo, aravuga ko impamvu nyamukuru ititabirwa ari uko abayihawe bayisuzugura.
Yagize ati: “ni ugusuzugura ibyemezo biba byarafashwe bakumva ko ntacyo byabakoraho, twakoranye inama tubatumiza ku tugari batwemerera ko bagiye kujya muri TIG, kereka bamwe bafite ibibazo by’ubusaza, ariko nka 90% banze kuyikora kandi bashoboye”.

Umuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, Bwana Philbert Mugisha, aravugako ku bufatanye n’inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa, hagiye gusesengura impamvu abakatiwe ibihano nsimburagifungo batabikora, babashishikarize kubikora abatabikoze basubizwe muri gereza.
Yagize ati: “abagomba kujya muri TIG bagomba kuyijyamo, abatayigiyemo hari amategeko yarabiteganije ubwo icyo gihe umuntu aba yahisemo, kurangiriza igihano cye muri gereza kandi ibyo ntabwo ari byo twifuriza abaturage, kuko Leta yabishyizeho iziko umuntu yarangiriza igihano ahatari muri gereza”.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|