Nyamagabe: Abacamanza n’abashinjacya bibukijwe guha uburemere ibyaha bya Jenoside
Abacamanza n’abashinjacyaha baturutse mu nzego z’ubutabera zitandukanye, bibukijwe ko bagomba guha uburemere icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo harandurwe ingengabitekerezo yayo.
Kuri uyu wa 5 Kamena 2015, abacamanza n’abashinjacyaha bari bayobowe n’umucamanza mukuru n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutabera, basuye urwibutso rwa Murambi mu gikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka by’umwihariko nk’urwego rw’ubutabera.

Umucamanza mukuru Richard Muhumuza wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yasabye abacamanza n’abashinjacyaha kujya bafata ibyemezo habayeho kwiga bihagije cyane kubyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Nk’abacamanza n’abashinjacyaha, nyamuna nidushidikanya ku byemezo tugiye gufata, ntitugahite dufata umwanzuro wo kurengera uwo dukekaho icyaha, tudashishoje ngo dutere intambwe yindi yo gucukumbura birenzeho kugira ngo tudatoneka uwakorewe icyaha.”

Buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera nk’abacamanza n’abashinjacyaha bagahora babizirikana haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi.
Ibi byagarutsweho n’umunyabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutabera madamu Isabelle Kalihangabo wari uhagarariye minisitiri w’ubutabera.
Ati “Kubera ko twese dukwiye gusenyera umugozi umwe kugira ngo turwanye ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi, uko twahuriye hano, dufite inshingano yo kugira icyo dukora kugira ngo jenoside ntizongere kuba ukundi.”

Muri iki gikorwa abacamanza n’abashinjacyaha bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku byo biboneye n’amaso, abenshi bakaba bagarutse kuko badakwiye kwimakaza amacakubiri kuko ntacyo yigeze amarira Abanyarwanda.
Pio Mugabo umucamanza mu rukiko rukuru yagize ati “Iyo tuyi aha twese tuba turi abanyarwa turira, dukundanye, ariko iyo tugeze mu ngo zacu, umwe aba avuga iki? Bariya batutsi ziriya nzoka undi ati bariya bicanyi baratumaze, twaretse ibyo bintu bidusenya mu ngo zacu?”
Iki gikorwa kikaba cyari cy’itabiriwe n’inzego zose z’ubutabera ndetse n’imiryango itandukanye itegamiye kuri leta.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|