Munyagishari nawe arashyize azanywe kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho kuburanisha abashinjwa Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda (TPIR), kuwa kane w’iki cyumweru rwanzuye Bernard Munyagishari, wahoze muri guverinoma yateguye Jenocide azaburanishirizwa mu Rwanda.

Munyagishari aregwa kurema umutwe w’abicanyi (Interahamwe) no kubaha imyitozo yo kurimbura Abatutsi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Munyagishari yatawe muri yombi ku itariki 25/05/2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ashyikirizwa TPIR kuya 14/06/ 2011.

Yagejejwe bwa mbere imbere y’ubucamanza ku itriki 20/06/2011 ariko ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Abaye Umunyarwanda wa gatanu ushinjwa Jenocide woherejwe kuburanira mu Rwanda. Abandi bane bamubanjirije ni iLadislas Ntagazwa, Jean Bosco Uwinkindi, Fulgence Kayishema, na Charles Sikubwabo.

Gasana Marcelin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka