Mungwarere yatangiye kuburanishwa n’ubutabera bwa Canada

Jacques Mungwarere yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera bw’umujyi wa Ottawa, muri Canada, kugira ngo asomerwe ibyaha yakoreye mu Rwanda muri Jenoside y’Abatutsi 1994, mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28/05/2012.

Ikinyamakuru Ottawacitizen dukesha iyi nkuru, gitangaza ko ubwo yagezwaga mu cyumba cyo kuburaniramo, Mungwarere w’imyaka 40 yari yambaye ishati y’umweru yarengejeho agakoti, amenyeshwa ibyaha bine ashinjwa.

Muri ibyo byaha Umushinjacyaha Luc Boucher yamumenyesheje, harimo ubwicanyi, ihohotera rishingiye ku gitsina, kwica urubozo no gutoteza Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho yari umwarimu ariko we akabihakana.

Dr Timothy Longman, umwe mu batangabuhamya bagaragaye muri uru rubanza, yasobanuye amateka y’u Rwanda n’imibereho y’Abatutsi mbere ya 1994, ubwo Leta yari iriho yabakandamizaga ikanakangurira Abahutu gukora ubwicanyi.

Mungwarere yatawe muri yombi mu 2009 ahitwa i Windsor muri Canada, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ashakishwa na Leta ya Canada anakorwaho iperereza, hifashijwe abatangabuhamya bo muri Leta Zunze z’Amerika, Canada n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzatumirwamo abatangabuhamya 10, umunani bakazabutangira ku mavidewo (video-conference), aho bazamushinja ubwicanyi yakoreye Abatutsi bari bahungiye mu nsengero ebyiri no ku bitaro bya Mugonero tariki 16/04/1994, n’ubwo we abihakana.

Jacques Mungwarere abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye kuburanishwa n’ubutabera bwa Canada ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari yanze kuburanishwa bwa mbere tariki 30/04/2012 ubwo yari yanageze imbere y’umushinjacyaha.

Desire Munyaneza wamubanjirije yakaniwe igihano cy’igifungo cya burundu mu 2009.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka