Mu masaha make Leon Mugesera araba asesekaye mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 23/01/2012 nibwo Leon Mugesera yurijwe indege imuzana mu Rwanda imuvanye muri Canada nyuma y’uko urukiko rukuru rwo muri icyo gihugu rufashe icyemezo ntakuka ko agomba koherezwa mu Rwanda.

Tariki 10/01/2012 nibwo urukiko rukuru rwa Canada rwari rwafashe icyemezo ko Mugesera agomba koherezwa mu Rwanda ariko gitinda gusyirwa mu bikorwa kubera ko abamwunganira bahise batanga ubujurire. Ejo, tariki 23/01/2012, nibwo umwanzuro wa nyuma ko yoherezwa mu Rwanda wafashwe.

Hari hashize imyaka 15, Mugesera aburanira icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda. Nubwo Mugesera yakomeje kujurira kenshi, urukiko ntirwigeze ruha agaciro impamvu zatangwaga n’abamwunganiraga.

Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo kubiba urwango no guhamagarira abantu gukora Jenoside. Icyaha cyamenyekanye cyane ni ijambo yavugiye muri meeting ya MRND i Kabaya ku Gisenyi mu mwaka w’1992 ahamagarira abahutu kwica abatutsi.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nenese yahageze urwanda uracyaza kumwanya wambere mubutabera ariko haracyari ikibazo munzego zimwe na zimwe nko kurenganya abaturage bikorewe abaturage bo hasi kuko ntakivugira

... yanditse ku itariki ya: 24-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka