Mbarushimana akurikiranywe n’u Bufaransa ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) avuga ko nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpanabyaha rw’i La Haye ku mpamvu yo kubura ibimenyetso bihagije ku byaha yaregwaga, Mbarushimana Callixte akurikiramwe n’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside.

Uwunganiraga Mbarushimana , Arthur Veckren, yavuze ko tariki 23/12/2011 Mbarushimana akigera mu Bufaransa yasanze Polisi imutegereje imujyana imbere y’umucamanza kubazwa.

Arthur Veckren yagize ati « Mbarushimana yasabwe guherekeza polisi agisohoka mu ndege yerekezwa imbere y’umucamaza ushinzwe iperereza kumenyeshwa uko agomba kwitwara. »

Veckren yategereje umukiriya we ku kibuga cyitiriwe Charles de Gaulle i Paris avuye mu gihugu cy’u Buholandi aho yaramaze hafi umwaka muri gereza akekwaho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Nubwo ibyo byaha byakuweho n’Urukiko Mpanabyaha rw’i La Haye, u Bufaransa burakora iperereza ku ruhare Mbarushimana Callixte yaba yaragize muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni muri 1994 mu Rwanda.

Mbarushimana w’imyaka 48 yaregwaga n’Urukiko Mpanabyaha rw’i La Haye ibyaha 13 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu aho abacamanza babimuhanaguyeho tariki 16/12/2011 bitwaje ko nta bimenyetso bihagije bibigaragaza.

Ibyo byaha bigizwe n’ubwicanyi, gufata ku ngufu no gushyira ku ngoyi byaba byarakozwe n’inyeshyamba za FDLR ayobora mu Burasirazuba bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2009.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka