MINIJUST yatangaje uburyo imanza zasizwe na Gacaca zizaburanishwa

Ministeri y’ubutabera (MINIJUST) yasohoye itangazo risaba abaturage barebwa n’ibibazo byasizwe n’inkiko Gacaca kumenya ko bagomba kugana inkiko zisanzwe ndetse n’inteko z’abunzi kugirango zibibakemurire.

Ibibazo bijyanye n’irangizwa ry’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, byaba ibijyanye na TIG, guteza cyamunara, kwishura imitungo n’ibindi, hari itegeko riteganya uburyo bigomba gukemurwa.

MINIJUST ivuga ko ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bijyanye n’imitungo, bigomba kubanza guterwaho kashe mpuruza n’urukiko rw’ibanze rwo mu ifasi y’aho urubanza rwabereye, bimaze kwemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aho urubanza rwabereye.

Imanza zaciwe na Gacaca kandi zishobora gusubirishwamo, nk’igihe umuntu waciriwe urubanza atari ari mu gihugu, ariko bigaragaye ko yagiye adatorotse ubutabera, cyangwa mu gihe uregwa yaba yarahamijwe kwica umuntu, nyuma bikagaragara ko uwo muntu akiriho.

Ministeri y’ubutabera kandi yanagennye uburyo ibyiciro by’imanza zacibwaga na Gacaca zizajya mu nkiko zisanzwe, hakurikijwe ubukana bw’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, byakozwe guhera tariki 01 Ukwakira 1990 kugeza tariki 31 Ukuboza 1994.

Abantu bari bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu kugeza ku rwego rwa Perefegitura hamwe n’abafatanyije nabo gucura umugambi wa Jenoside, gushishikariza abantu kwica, cyangwa kuyobora ubwicanyi; giye kujya baburanishwa ku rwego rwa mbere rw’urukiko rwisumbuye.

Abakurikiranyweho Jenoside bari abakozi mu nzego za Perefegitura na Komini cyangwa urundi rwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta, ababarizwaga mu mashyaka ya politiki, muri polisi ya komini, mu madini cyangwa mu mitwe yitwara gisirikare itemewe n’amategeko, bazajya baburanishwa mu rwego rwa mbere rw’urukiko rw’ibanze.

Abakurikiranyweho gusambanya abandi ku gahato cyangwa kubangiriza imyanya ndangagitsina, ubwicanyi n’iyica rubozo, ubushinyaguzi ku mirambo, kugirira nabi abandi bikabaviramo urupfu, gukomeretsa n’ibindi; bazajya baburanishwa ku rwego rwa mbere rw’inkiko z’ibanze.

Abakoze ibyaha bari abasirikare cyangwa abajandarume, bazajya baburanishwa ku rwego rw’ibanze rw’inkiko za gisirikare.

Iki cyemezo kivuga ko uwari umusirikare, uwari umujandarume cyangwa umusivili wasahuye imitungo y’abandi, agomba kuzaburanishwa n’inteko z’abunzi.

Ministeri y’ubutabera yasabye ko umuntu usabwa kwishyura imitungo ntabishyire mu bikorwa, inkiko zateye kashe mpuruza ku byemezo by’imutungo, zigomba guteza cyamunara imitungo y’uwo muntu wanze kwishyura ku neza ibyo asabwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KOMITE Z’Abunzi zikeneye amahugurwa ahagije kugira ngo zinjire muri ziriya manza z’imitungo zifite Ubumenyi buhagije .Ubunyamabanga bwa Komite z’Abunzi kurwego rw’igihugu rusabwe kubitegura kuko hari imanza nyinshi z’Imitungo yangijwe muri Genocide itararihwa cyangwa ababuranishijwe na Gacaca bakeneye kuzisubirishamo
.
Murakoze.

N.P.C yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka